Rayon Sports ishobora gutandukana na Madjaliwa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwaciye amarenga ko iyi kipe ishobora gutandukana na Aruna Moussa Madjaliwa wayihombeye ndetse busobanura ku guterwa inkunga na “Visit Rwanda” n’ibyo gutizwa umukinnyi na Azam FC.

Ibi byasobanuriwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Itangazamakuru n’ubuyobozi bw’ikipe y’i Nyanza yitoreza mu Nzove.

Byasobanuwe na Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt, Jean Fidèle Uwayezu wavuze ku byo guterwa inkunga na ‘Visit Rwanda’, anaca amarenga ko bashobora gutandukana na Madjaliwa mu gihe babona intizanyo izaturuka muri Azam FC.

Ku wa 15 Mutarama 2024, ni bwo Perezida wa Rayon Sports yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ko bifuza ko na bo bajya bahabwa miliyari na  Leta nk’andi makipe kuko na bo ari “abana nk’abandi”.

Nyuma y’aho muri Werurwe na Mata byagiye bivugwa cyane ko Leta ishobora gutangira gufasha Rayon Sports biciye mu kwamamaza ubukerarugendo bw’Igihugu binyuze muri ‘Visit Rwanda’, ariko kugeza ubu ntibyari byaba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Perezida Jean Fidèle yavuze ko nta biganiro cyangwa icyizere bigeze bahabwa ko bafashwa na Leta, ariko yongera kuvuga ko bibaye byabafasha.

Ati “Birashoboka ko gufasha shampiyona y’u Rwanda igakomera hari icyo ubuyobozi bureberera umupira, Minisiteri [ya Siporo] yagira icyo ifasha n’andi makipe mu bushobozi, bitari ukubaha amafaranga kuko iyo ngengo y’imari ntabwo yateguwe, ariko hari ubundi buvugizi, hari ibindi byakorwa.”

Yakomeje agira ati “Hari amakipe mu mwaka w’imikino ushize yamaze amezi atandatu, atanu, atatu adahemba. Si uko ari imicungire mibi, ni ubushobozi bukeya. Umuntu aravuga ati ‘wenda babitekerezaho mu buryo buziguye, butaziguye, andi makipe akagirwa inama, akaba yafashwa. Byadufasha ariko nta byabayeho; nta cyizere baduhaye. Ni kwa kundi.”

Muri iki kiganiro kandi Umuyobozi wa Murera yasobanuye ko impamvu myugariro Mutima Isaac adakora imyitozo kimwe n’abandi ari uko hari ibyo bamurimo (bivugwa ko ari ibirarane by’imishahara y’amezi abiri) kimwe n’abandi. Uwayezu yasobanuye ko yaganiriye na we bakemeranya ko yajya mu myitozo mu gihe bagishaka ibyo bamugomba, ariko ntiyigeze ava ku izima.

- Advertisement -

Ibyo byahise bituma ikipe imwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro by’impamvu atitabira imyitozo, kuri ubu bakaba bategereje ko byakemuka akagaruka. Ku bijyanye n’ibivugwa ko hari amakipe yo hanze yaba ashaka kumugura, Perezida yabihakanye avuga ko nta makuru yabyo azi.

Undi mukinnyi yagarutseho ni Kapiteni Muhire Kevin wasoze amasezerano ariko hakaba harashyizweho uburyo abafana bakusanya miliyoni 40 zo kuyongera. Uwayezu yasobanuye ko bakiri mu biganiro ari yo mpamvu atari yatangira imyitozo; nibamara kumvikana ari bwo azayitangira.

Uretse iby’abo bakinnyi babiri yasobanuye, yanasobanuye ibya Haruna Mussa Madjaliwa, aca amarenga ko bashobora gusesa amasezerano y’umwaka umwe usigaye ku masezerano bafitanye, bitewe n’imyitwariye ye.

Ati “[Madjaliwa] Yari afite amasezerano y’imyaka ibiri mu mwaka ushize. Tugiye gutangira umwaka w’imikino, umuntu utazagira icyo adufasha, ibikubiye mu masezerano bizubahirizwa. Turacyeka ko tuzicara tukaganira, tugashaka uko dukemura ikibazo. Ni ikibazo twirinze guhutaza kugira ngo tukiganireho ku buryo cyarangira mu bwumvikane.”

Itandukana ry’izi mpande zombi rishobora gutizwa umurindi n’Umunye-Ghana James Akaminko ushobora gutizwa Gikundiro aturutse muri Azam FC. Ubuyobozi bw’ikipe bwahamije ko buri mu biganiro na Azam FC byo kuba batizwa uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, ariko ko nta kinini babivugaho bitewe n’uko ibiganiro bigikomeje.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza ikomeje imyitozo mu Nzove yitegura imikino ya gicuti izakinamo na Amagaju ndetse na Musanze muri iki Cyumweru, mbere y’umukino w’Umunsi w’Igikundiro izahuramo na Azam FC ku itariki ya 3 Kanama 2024. Ni mu gihe umwaka w’imikino wo uzatangira tariki 16-18 Kanama.

Yari yatangiranye imyitozo n’abandi
Yarongeye aratonekara

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW