Rayon y’Abagore yaguze umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Kenya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rayon Sports y’Abagore yasinyishije umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Kenya, Monica Karambu amasezerano y’imyaka ibiri

Guhera ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nyakanga, ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu gihugu cya Kenya ni bwo byatangiye kwandika ko umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Kenya y’abari n’abategarugori (Harambee Starlets) yamaze kurangizanya na Rayon Sports WFC.

Gikundiro yahamije amakuru y’isinya rye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu  binyuze mu butumwa bumuha ikaze bwaherekejwe n’amafoto yambaye ibirango by’ikipe.

Umunyezamu Monica yakiniraga ikipe ya Equity Queens y’iwabo muri Kenya, aho yanatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, inshuro eshatu (2020, 2021 na 2023).

Aje gufasha Rayon Sports kuzitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino Nyafurika ya CAF Champions League kuko yanakinnye amajonjora y’iyi mikino mu mwaka ushize, ari kumwe na Buja Queens y’i Burundi.

Uyu munyezamu ni umwe mu bazwi cyane muri Kenya kuko ari ku mwanya wa munani mu Banya-Kenyakazi bakina ruhago bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abarenga 39.700.

Uretse Equity Queens na Buja Queens yakiniye, Monica yanakiniye ikipe ya Zetech Sparks ndetse na Thika queens.

Aje guhanganira umwanya ubanzamo na Ndakimana Angeline uherutse gusinyira Murera amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri As Kigali.

Monica abaye Umunya-Kenyakazi ukiniye Rayon Sports WFC nyuma ya Judith Ochieng Atieno uherutse gutandukana na yo, ubwo iyi kipe yo mu Nzove yarekuraga abakinnyi umunani.

- Advertisement -

Gikundiro y’abari n’abategarugori yatwaye Igikombe cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2023-24, bituma izanahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA y’Abagore izabera muri Éthiopie, mu gushaka itike y’amakipe azakina imikino Nyafurika (CAF Women Champions League).

Monica Karambu yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Gikundiro
Yamwenyuraga
Akanyamuneza kagaragaraga ku maso ye
Ati ndi Gikundiro

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW