RIB yatahuye abari bamaze gucucura banki Miliyoni 100 frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),rwatangaje ko rufunze abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga, bibaga banki zitandukanye mu mayeri aho bari bamaze kwiba Miliyoni 100 Frw  , baciye mu ishami ryayo rikorera hanze y’Igihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 nibwo uru Rwego  rweretse itangazamakuru aba abantu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko  bwa mbere habanje gufatwa uwitwa Murindabigwi Patrick ufatwa nka kizigenza w’ubu bujura, Kabanyana Constance, Nyandwi Gilbert, Uwababyeyi Marie Leandre, Barungi Merard, Byaruhanga Baurice Samu, na Gatera Sam.

Dr Murangira avuga ko uyu Murindabigwi yari yarashatse abakozi, aba ‘agents’, nabo bashaka abandi ngo bafatanye iki gikorwa.

Ati “Murindabigwi yashatse abo nakwita aba ‘agents’ bashaka abandi bantu, cyane cyane urubyiruko bakarusaba gufunguza konti muri banki bakamuha n’ikarita ya ATM hanyuma babwira uwabahaye iyo numero ya konti ko hari amafaranga azajya aca kuri konti ye kandi ko umutekano wizewe, bakamubwira ko mu mafaranga azajya anyuzwa kuri konti ye azajya ahabwa 40%.”

Dr Murangira avuga aba bizezaga uwabahaye konti ye ko ibimenyetso byose bitazigera bigaragara kuko hanze batabasha gutahura ibyo bikorwa.

Uwababyeyi Marie Leandre na we yari ashinzwe gushakisha abafungura izo konti kuko ari we wazanye abandi bafatiwe muri iki cyaha.

Aba bose bafashwe konti zabo hari hacishijweho amafaranga, baza gufatwa bamaze kubikuza Miliyoni zigera kuri 99, bafatwa batari bazikuraho zose kuko kuri konti hafatiweho 65, izindi miliyoni 30 ni zo bagiye bagabagana bazishyira kuri konti zabo, bafatwa bagiye kuyashyira mu gihugu cy’abaturanyi.

Dr Murangira yasobanuye ko ayo mafaranga yibwe mu ishami rya Banki ikorera mu Rwanda ariko ifite ishami mu kindi gihugu babifashijwemo n’umukozi w’imwe muri iyo Banki, wabahaye kode bagerageza kwinjira kuri Banki yo mu Rwanda, nibwo bahise bafatwa.

- Advertisement -

Ati “Ayo mafaranga bayibaga kuri konti za sosiyete bakayashyira kuri za konti bafunguje bagahita bayabikuza bakoresheje ikarita ya ATM mu bihugu bitandukanye kuko ATM za Visa Card umuntu ashobora kuyabikuriza mu gihugu icyo ari cyo cyose”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko babajije abafatiwe muri ubu bujura impamvu bahisemo kujya kubikorera mu kindi gihugu basubiza ko batari bizeye ko inzego z’ubuyobozi bwo mu Rwanda butabafata ndetse ko bigoye kuba bakumvikana n’umunyarwanda kugira ngo abahe icyuho cyo gukora ubwo bujura.

Aba bakurikiranyweho ibyaha bigera kuri Bine birimo   gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy’iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa Mudasobwa, n’icyaha cy’ubujura.

Dr Murangira avuga ko ibi byaha uko ari bine bakurikiranyweho bihanwa n’ibihano bitandukanye biri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka 15, kuko nk’icyaha cy’iyezandonke gihanishwa hagati y’imyaka 10 na cuni n’itanu y’igifungo ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva kuri gatatu kugera kuri gatanu z’agaciro k’indonke yejejwe.

Dr Murangira yasabye  urubyirukko kutishora mu byaha kandi rukagira amakenga igihe cyose rubwiwe ko rugiye guhabwa amafaranga batakoreye .

UMUSEKE.RW