Ruhango: Abagabo bane barakekwa kwicira mugenzi wabo mu Muhuro

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Abagabo bane bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango barakekwa kwicira mugenzi wabo mu muhuro w’Ubukwe.

Niyigaba Jaques w’Imyaka 24 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Kigabiro, Umurenge wa Mbuye Akarere ka Ruhango.

Bamwe mu baturage babonye uko yishwe bavuga ko uyu Niyigaba Jacques yajyanye mu muhuro na bagenzi be bane  w’Umuturanyi wari ufite ubukwe bw’umwana we.

Abo baturage bavuga ko basohotse muri uwo muhuro barwana, batangira kumukubita umwe muri bo amukandagira mu nda kugeza apfuye.

Umwe muri aba yagize ati “Nabonye uwitwa Majyambere ariwe umusigarana abandi bahise bahunga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Muhire Floribert yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwa Niyigaba Jacques barumenye, gusa akavuga ko abakekwaho iki cyaha batamwiciye  mu muhuro ko uru rugomo rwabereye hanze bawuvuyemo.

Ati “Uwo muntu yapfuye koko, birakekwa ko ari urugomo yakorewe na bagenzi be bari kumwe bavuye mu muhuro.”

Muhire avuga ko abashinjwa iki cyaha bafashwe bakaba bajyanywe kuri Stasiyo ya RIB mu Murenge wa Byimana kugira ngo hakorwe iperereza.

Umurambo wa Niyigaba Jacques wajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gusuzumwa.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango