Rusizi: Uwabyaye yagiye kwamamaza KAGAME yise umwana ‘Irarinda’

Umubyeyi wo mu Murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi mu  Ntara y’Iburengerazuba, yafashwe n’igise  yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika k’umukandida Paul Kagame wa FPR -Inkotanyi yashyikirijwe igikoma, yita umwana izina ‘Irarinda’.

Umubyeyi witwa Uwamariya Noella, ku wa 28 Kamena 2024,ubwo umukandita wa FPR- Inkotanyi  Paul Kagame, yiyamamarizaga mu Karere ka Rusizi wari witabiriye iki gikorwa yiteguraga kwakira no kureba  Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi  yafashwe n’igise  bitunguranye ajyanwa  mu Bitaro bya gihundwe byo mu karere ka Rusizi, abyara umwana w’umukobwa amwita izina yakuye mu ndirimbo ikunze kuririmbirwa Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatandatu ku itariki ya 29 Kamena 2024 ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba    mugoroba, Itsinda  ry’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, mu karere ka Rusizi riyobowe  n’umuyobozi wungirije w’uyu muryango  muri aka karere, Nkurunziza Leo, n’umuyobozi w’akarere wungirije  ushinzwe imibereho myiza  Dukuzumuremyi Anne Marie ,ryashyikirije igikoma  uyu mubyeyi aho yabyariye mu Bitaro bya Gihundwe.

Uyu mu byeyi  Uwamariya Noella,abyaye umwana wa  Gatanu,   yagaragaje imbamitima ze avuga ko amazina yise umwana we yayakuye mu ndirimbo  ‘Nta Ntambara yantera ubwoba’ irimbirwa Paul  Kagame, Yanashimiye umuyobozi  w’umuryango FPR- Inkotanyi ku byiza byose akomeje kugeza ku banyarwanda.

AtiUmwana namwise Irarinda  Ange Jeannine, Irarinda nabikuye mu ndirimbo nziza ivuga iti Nta ntambara yantera ubwoba iyarinze Kagame nanjye  izandinda”.

Si ubwabere umubyeyi afashwe n’igise aho Paul Kagame umukandida wa FPR – Inkotanyi yagiye kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuko no Ku wa 24 Kamena 2024,umubyeyi witwa Kamugisha Marie Goreth wo mu karere ka Muhanga wafashwe n’igise aho yari yagiye mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Abyara umwana amwita Mwizerwa Ian Kagame.

abagize-FPR-INkotanyi muri Rusizi-bahembye uwafatiwe ku nda yagiye kwmamaza-Paul Kagame
Abanyamuryango ba FPR bamuhaye igikoma

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/Rusizi