Rwanda: Abagore bibasiwe n’icuruzwa ry’abantu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko abantu 297 bahuye n’ibikorwa byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize, abagore akaba ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.

Byagarutsweho na Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha wa RIB, ku wa Kane, tariki 25 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda.

Dr Murangira yavuze ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bihari ko kandi ukurikije imibare mu myaka itanu igaragaza uburemere bw’iki cyaha.

Yagize ati “Burya n’ubwo yaba ari umuntu umwe, ibi ntitubirebere mu mibare wenda ngo muvuge ngo imibare ni mikeya. Umuntu niyo yaba umwe, ni ubuzima bw’umuntu kandi iyo bugiye ntibugaruka.”

Hagati ya 2019-2024 imibare igaragaza ko 297 abantu bacurujwe ni.

Mu mwaka wa 2019-2020 abacurujwe bari abantu 91, hagati ya 2020-2021 hacuruzwa abantu 61, mu 2021-2022 abagizweho ingaruka zo gucuruzwa ni 41.

Mu 2022-2023 hacurujwe abantu 58 mu gihe mu mwaka wa 2023-2024 hacurujwe abantu 46.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yavuze ko imibare igenda igabanuka, ariko ab’igitsina gore bakaba bibasirwa cyane.

Ati “Iyo urebye biragenda bigabanuka. Iyo turebye mu mibare igitsina gore ni cyo kibasirwa cyane ku kigero cya 75% mu gihe igitsinagabo ari ku kigero cya 25%.”

- Advertisement -

Abari hagati y’imyaka 18 na 30 ni benshi bacurujwe cyane mu myaka 5 ishize, aho bangana na 168 naho kuva ku myaka 18 kumanura bo ni 102. Ku myaka 30 kuzamura ni 27.

Buri tariki 30 Nyakanga hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, mu ngingo yaryo ya 18 rivuga ko uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).

 

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW