Sudani y’Epfo yafashe kwibeshya ku ndirimbo yabo nk’agasuzuguro

Abategura imikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa bacuranze indirimbo Sudani y’Epfo itari yo, biteza impagarara, bifatwa nko gusuzugura icyo gihugu.

Hari  mbere yuko icyo gihugu gikina umukino wa mbere w’intoki wa basketball mu bagabo n’igihugu cya Puerto Rico.

Abarebaga uwo mukino wabereye ku kibuga Pierre-Mauroy bavuije induru, ubwo hacurangwaga indirimbo y’igihugu ya Sudani aho gucurangwa iya Sudani y’Epfo.

Nyuma yo kuyihagarika kwamaze akanya gato, amajwi yakosowe hacurangwa iya Sudani y’Epfo, nuko nyuma yaho imbaga y’abantu bari bari aho bahagurukira iyo kipe byo kuyiha icyubahiro.

Abateguye iyi mikino ya Olempike ibera mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa basohoye itangazo basaba imbabazi, bavuga ko ko byatewe no “kwibeshya kwa muntu.”

Nyuma, umwe mu bakinnyi ba Sudani y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko uko kwibeshya ari “agasuzuguro.”

Majok Deng yagize ati “[Abategura imikino] Bagomba gukora neza kurushaho kuko uru ni urubuga rwa mbere runini cyane, ndetse murabizi ko Sudani y’Epfo irimo gukina.”

Yakomeje agira ati “Nta kuntu ushobora kubyibeshyaho ugacuranga indirimbo y’igihugu itandukanye. Ni agasuzuguro.

Birumvikana, nta muntu n’umwe uri nta macyemwa. Bakoze ikosa. Nyuma bayicuranze, ndetse twabirenze.”

- Advertisement -

Abateguye iyi mikino ya Olempike y’i Paris yo muri uyu mwaka wa 2024 basabye “imbabazi zivuye ku mutima ikipe yo muri Sudani y’Epfo n’abafana bayo ku bwo kwibeshya kwa muntu“.

Itangazo abateguye iyo mikino basohoye ryongeraho riti “Turumva neza uburemere bw’ikosa.

Ubu bubaye ubwa kabiri abateguye iyi mikino basaba imbabazi ku ikosa nk’iryo.

Mu muhango wo gutangiza iyi mikino wabaye ku wa gatanu, abakinnyi ba Koreya y’Epfo bibeshyweho batangazwa ko ari abakinnyi ba “Repubulika ya Rubanda ya Demokarasi ya Koreya” , izina ryo mu butegetsi rya Koreya ya Ruguru.

Ikipe ya Sudani y’Epfo byarangiye itsinze Puerto Rico ku manota 90 ku manota 79.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011 nyuma y’intambara yari imaze imyaka, ndetse ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize yabonye itike yo kwitabira imikino ya Olempike.

Mu cyumweru gishize, Sudani y’Epfo yatsinzwe n’Amerika muri basketball irushwa inota rimwe gusa, mu mukino utangira, Amerika yatsinze mu masegonda ya nyuma.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW