Super Coupe yakuwe muri Stade Amahoro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje APR FC na Police FC ko umukino uhuza itatwaye igikombe n’iyatwaye icy’Amahoro, Super Coupe, uzazihuza, utakibereye muri Stade Amahoro nk’uko byari biteganyijwe.

Uyu mukino ukinwa mbere y’uko shampiyona itangira, Ferwafa yamenyesheje amakipe bireba ko uzabera kuri Kigali Péle Stadium tariki ya 10 Kanama 2024 Saa Cyenda z’amanywa.

Ubusanzwe wari kuzabera muri Stade ariko kubera ibikorwa bindi by’Igihugu bizaberamo tariki ya 11 Kanama, wahinduriwe aho uzabera.

Si uyu mukino wonyine wimuhe kuko n’uw’Umunsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day”, wagombaga kuhabera tariki ya 3 Kanama, wimuriwe kuri Kigali Péle Stadium.

Super Coupe izakinwa tariki ya 10 Kanama, mu gihe shampiyona yo izatangira tariki ya 16 Kanama.

Police FC na APR FC zigiye kongera gukinira muri Kigali Péle Stadium

UMUSEKE.RW