U Rwanda rwabayeho mbere y’uko mvuka- Kagame

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame aganira n'Itangazamakuru

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahozeho kandi ruzahoraho ko abahora bibaza uko ruzamera ubwo atazaba akiruyobora bakwiriye gutuza kuko hashobora kuboneka undi uzaruyobora neza kumurusha.

Yabigarutseho ku wa 13 Nyakanga 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Abajijwe niba koko hari umuntu abona ushobora kuzamusimbura uri ku rwego rwe, Perezida Kagame yavuze ko ubwo azaba adahari hari abandi bazaba bahari.

Yavuze ko mu gihe akiyoboye akora ibyo agomba gukora kandi agafatanya n’Abanyarwanda, ibigira uruhare runini mu gutuma iterambere rishoboka.

Ati ” Icyo nkora ni ubuyobozi nk’uko bahisemo. Umunsi nzaba ntahari, hazaba hari andi mahitamo, bashobora kuzahitamo uzabayobora no kuyobora neza kurusha.”

Kagame yakomeje agira ati ” Ubwo ntazaba mpari hari abandi bazaba bahari kandi birashoboka ko uwo bazahitamo ari we wazaba mwiza kurushaho.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwabayeho mbere y’uko avuka ko na mbere y’uko arugarukamo avuye mu buhungiro rwariho.

Ati “ U Rwanda rwahozeho kandi ruzahoraho, Abanyarwanda bazakomeza kwishimira kuba Abanyarwanda mu buryo butandukanye.”

Ku bahora bamubaza igihe azavira ku butegetsi, yavuze ko Abanyarwanda aha agaciro cyane ari bo bahora bamusaba gukomeza kubayobora.

- Advertisement -

Kagame yibukije abahora bamusaba kuva ku buyobozi ko n’igihe yabuvaho atari bo bamusimbura kuko nta sano bafitanye n’u Rwanda.

Paul Kagame yavuze ko kuva muri 2010, 2017 ndetse n’uyu mwaka atahwemye gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutegura uzamusimbura kuko atazahora ayoboye.

Perezida Kagame aganira n’Itangazamakuru

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW