Uganda: Abigaragambya bahaswe igiti abandi barafungwa

Abiganjemo urubyiruko bishoye mu mihanda bamagana ruswa ngo ivuza ubuhuha mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bahaswe inkoni n’Igipolisi, abagera kuri 60 batabwa muri yombi.

Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 aho abiraye mu mihanda bari bafite intego yo kwigaragambiriza ku Nteko Ishinga Amategeko mu murwa mukuru Kampala.

Igisirikare na Polisi bohereje ingabo n’ibikoresho byinshi muri Kampala mu rwego rwo gukoma imbere abagerageza kwigaragambya.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, inzego z’umutekano zakoresheje imbaraga nyinshi mu gugata no gutatanya aba bari bariya karungu bashaka kwigana urubyiruko rwo muri Kenya rwiyise “Gen-Z”.

Abishoye mu mihanda bari bafite ibyapa n’imyambaro yanditseho amagambo asaba ko Anita Amon ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yegura ku ngufu.

Uyu Among aherutse gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinjwa ruswa, ibyo yahakanye yivuye inyuma.

The New Vision yo muri Uganda itangaza ko abagera kuri 27 mu batawe muri yombi bahise bagezwa mu Rukiko, bakatirwa gufungwa by’agateganyo kugeza tariki 05 Nyakanga 2024.

Mu batawe muri yombi harimo umunyamakuru wa NTV-Uganda Faiza Salima uzwi nka Faiz Fabz, bashinjwe icyaha cyo guhungabanya ituze rusange muri Uganda.

Umwe mu bakekwaho kuba inyuma y’iyo myigaragambyo ni Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine usanganywe ishyaka National Unity Platform, NUP.

- Advertisement -

Perezida Yoweri K Museveni aherutse kuburira abashaka kwigaragambya muri Uganda ko “bakina n’umuriro”.

Yavuze ko Uganda yageze ku iterambere haba mu buhinzi, ubucuruzi, inganda n’umudendezo rusange wa rubanda.

Museveni yabwiye urubyiruko ko rubishatse rwakomeza gukorana n’abandi mu guteza imbere Uganda ariko ko abazashaka gusenya ibyo abaturage bagezeho bazahura n’ingaruka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW