Umukino wo Koga wungutse abasifuzi bashya

Biciye mu mahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga, Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda, RSF, umukino wo Koga wungutse abandi basifuzi bari ku rwego mpuzamahanga.

Ni amahugurwa yo ku rwego rwa mbere mu mukino wo Koga yari amaze iminsi itanu.

Amasomo aba basifuzi bahawe, ni ayo ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibizwi nka ‘Level 1 Technical Officials Course.’

Abasifuzi bagera kuri 32 bakoze aya mahugurwa, bahawe Impamyabumenyi nk’ikimenyetso cy’uko babashije kwitwara neza mu masomo bahawe.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga, ni bwo aya mahugurwa yasojwe ku mugaragaro nyuma y’uko yari yatangiye tariki ya 8 Nyakanga.

Aya masomo yatanzwe biciye mu bufatanye bw’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi (World Aquatics), atangwa n’impuguke ikomoka muri Kenya, Zeff Ekumbo Jangi.

Hari hagamijwe kuzamura ubushobozi mu gusifura amarushanwa y’imbere mu Gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Abakoze aya mahugurwa bari bagabanyijemo ibice bibiri, bamwe bigaga mu ishuri abandi bagakorera muri Pisine mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasomo bahawe.

Amasomo yo mu ishuri yatangiwe muri Greenwich Hotel, mu gihe amasomo yo gushyira mu ngiro (pratique), yabereye muri Pisine ya Tennis Club i Nyarutarama na Pisine ya La Palisse Hotel iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

- Advertisement -

Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, Ekumbo watanze amasomo, yibukije abayakoze ko akwiye kubafasha kurushaho gukemura impaka mu gihe cy’imikino.

Iyi mpuguke yunzemo ibibutsa ko umusifuzi agomba kurangwa no kubaha ndetse n’amahame shingiro arimo kutabogama no kutagira uburangare mu gihe ari gusifura.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Rugabira Girimbabazi Pamela, yashimiye abasifuzi bayitabiriye bose.

Ati “Abasifuzi ni bamwe mu bagira uruhare rufatika muri buri mukino, by’umwihariko umukino wo Koga kuko umukinnyi aba ahanganye n’amazi kandi abitezeho kubasifurira nk’uko bikwiye.”

Yongeyeho ati “Iyo mutamuhaye ibyo yakoreye kubera ubumenyi buke, amakosa ajya kuri twe (RSF). Bityo ni yo mpamvu dukomeza gukora ibishoboka byose hagamijwe ko abasifuzi bacu bakomeza kujyana n’aho umukino wo Koga ugeze utera imbere mu rwego rw’imbere mu Gihugu no ku Isi muri rusange.”

Umukino wo Koga mu Rwanda, ukomeje kuzamura urwego uko iminsi yicuma ndetse u Rwanda ruhagarariwe muri uyu mukino mu mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa.

Buri wese yahawe impamyabumenyi
Uwakoze aya mahugurwa wese, yahawe impamyabumenyi
Bishimiye amasomo bahawe
Abagera kuri 32 ni bo bitabiriye aya mahugurwa
Bose bahawe impamyabumenyi
Umuyobozi wa RSF (iburyo), Rugabira Girimbabazi Pamela, ni we waje gusoza aya mahugurwa

UMUSEKE.RW