Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahize kumvana imitsi na M23

Urubyiruko rw’abakorerabushake rw’i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rwiyemeje gufata intwaro rukagana ku mirongo y’urugamba guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje gukinagiza ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo.

Kuva ku wa Gatanu, urubyiruko rugera ku magana ruri muri Stade yo mu gace ka Ngongolio i Beni aho rutegerereje imyitozo ya gisirikare.

Ruvuga ko rwahisemo gukambika muri iyi Stade kugira ngo ingabo zifate icyemezo cyo kubakarishya ngo binjire mu rugamba rwo kurengera umujyi wa Beni uhanzwe amaso na M23.

Uwitwa Shabani Lochwire yabwiye Actualite.Cd ko ” Turi hano kuva ku wa Gatanu, dutegereje imyitozo ya gisirikare yihuse.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rutazarwanya umutwe wa M23 gusa kuko barambiwe n’ubwicanyi bw’ibyihebe bya ADF bumaze imyaka irenga icumi muri kariya gace.

Clovis Mutsuva, umwe mu bayobozi b’uyu mutwe w’urubyiruko rw’abakorerabushake yavuze ko batazemera gutegera ijosi umwanzi ngo bakomeze kwicwa na ADF ngo hiyongereho na M23.

Ati ” Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo duhagarike inzira ye kuko ntituzemera kubaho tubangamiwe na ADF kandi icyarimwe na M23″.

Mutsuva avuga ko batazayoborwa n’igisirikare cyangwa ngo bagendere ku mabwiriza ngo y’ibiganiro by’amahoro ko icyo bashaka ari uguhabwa intwaro maze bagakurikirana umwanzi.

Ati “Ntabwo tugiye gutegereza ko umwanzi adutera, tuzamushakisha aho ari kandi tumukubite”.

- Advertisement -

Ku wa Gatandatu, ubwo Jenerali Ychaligonza Jacques, Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibikorwa muri FARDC yahuraga n’uru rubyiruko yavuze rufite inyota yo gukorera munsi y’ibendera rya RD Congo.

Yagize ati ” Ariko hariho amahame yibi, bagomba guhugurwa gato”.

Ibikorwa bya Guverinoma ya RD Congo byo gukangurira urubyiruko kwishora mu mirwano n’umutwe wa M23 birakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bice bitarajya mu biganza bya AFC/M23.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW