Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwumvise ubusabe bw’abakekwa  kwica  Loîc

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwumvise ubusabe bw’abagabo batanu  bakekwaho kwica Loîc Ntwali William w’imyaka 12, urukiko rwari rwarabahaye  kuburana mu 2027, bakifuza itariki ya vuba.

Abo bagabo batanu aribo Joseph Ngamije ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza, Nikuze François, Rwasa Ignace, Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rasta .

Aba bose bafunzwe mu mwaka wa 2023 baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bakatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubwo bari bategereje kuburana mu mizi bamenyeshejwe ko bazaburana mu mwaka wa 2027.

Bo ntibanyuzwe n’igihe bashyizwe cyo kuzaburaniraho nabo bandikira Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ari naho bazaburanira basaba itariki ya bugufi yo kuburanishwa.

Zimwe mu mpamvu bashingiyeho basaba itariki ya bugufi harimo ko hari abana barera, bakavuga ko bafite ideni rya banki.

Ikindi kandi bavuze ko nta rindi perereza rigikorwa ku byaha baregwa kuko uwabashinjije yabikoze kandi nta kindi kimenyetso cyagaragajwe kuva bafatwa bagafungwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Perezida w’urukiko Rwisumbuye rwa Huye, yumvise gutakamba kwabo,  abaha itariki ya bugufi ku buryo nta gihindutse bazaburana muri uku kwezi Kwa Nyakanga 2024 aho kuburana 2027 nkuko byari byagenwe.

Abaregwa bose batawe muri yombi kuko hari umutangabuhamya wavuze ko umwe mu baregwa yari n’umukunzi we, yumvise bacura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc maze atanga amakuru kuri RIB bata muri yombi bariya bose.

- Advertisement -

Nyakwigendera Loîc yapfuye mu mpera z’ukwezi Kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo amanitse mu mugozi yapfuye.

Bamwe bakekaga ko yiyahuye ariko ntacyagaragaraga yaba yuririyeho yimanika mu mugozi abandi bagakeka ko yishwe.

Nyakwigendera iwabo bari batuye mu mudugudu wa Gakenyenyeri A mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana iby’uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Abagabo 5 b’i Nyanza bakekwaho kwica Loîc w’imyaka 12 bajuriye

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza