Aba-Rayons ntibemeranya n’imikinire ya Robertinho

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, bakomeje kujujutira imikinire y’umutoza mukuru wa yo, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho.’

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, ntiwahiriye ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya na Marines FC 0-0.

N’ubwo Gikundiro yabonye inota rimwe, abakunzi ba yo ntibemeranya na Robertinho ku mikinire y’iyi kipe.

Abakunzi ba yo baganiriye na UMUSEKE, bijujutiye uko ikipe yakinnye ndetse bamwe bahamya ko nta gihindutse mu mikinire, Rayon Sports bizayigora uyu mwaka.

Nkurunziza Jean Pierre yagize ati “Ni gute ukina na Marines ugakinisha ba nimero 6 babiri? Rayon Sports si ikipe ikwiye gukina yatinye Marines rwose.”

Hagenimana Olivier ati “Imikinire y’uyu mutoza ni ikibazo pe. Nihatagira igihunduka mu mikinire, iyi kipe yacu bizagorana muri uyu mwaka.”

N’ubwo abakunzi ba Rayon Sports bavuga ibi ariko, umutoza we avuga ko yatunguwe no kumva ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda utigeze wongerwa, ndetse bikaba byaratumye imibare ye ipfa.

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwijujutira imikinire ya Robertinho

UMUSEKE.RW