Abagize Ihuriro ry’Abagabo bubatse ingo za Gikirisitu (Fathers’ Union) mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), bateraniye mu nama yabereye kuri Diyosezi ya Kigali, ikaba yari igamije kwiga uburyo bwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.
Ni inama yarebeye hamwe uruhare rw’abagabo mu iterambere rusange ry’imiryango, Itorero n’Igihugu muri rusange.
Yitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye mu Itorero, barimo abacidikoni, abapasitori, n’abahagarariye Fathers’ Union baturutse muri Paruwasi zose.
Hashimwe intambwe imaze guterwa na ‘Father’s Union’ ariko baniyemeza kugira icyerekezo gishingiye ku bagabo bubatse ingo za Gikristu, bakorana n’izindi nzego mu kurwanya intonganya, gatanya, akarengane, ihohotera, ubuharike, ubujiji ndetse n’ubukene.
James Kazubwenge, umuyobozi wa Fathers’ Union ku rwego rwa Diyosezi ya Kigali, yashimye uruhare rw’abitabiriye inama, anagaragaza ko Komite ya Fathers’ Union izakomeza kwegera ama Paruwase yose bahugura abagabo.
Yashimangiye ko uyu muryango ufasha abagabo bo mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda kumenya Imana no kubakira ingo zabo kuri yo, bagatoza abana n’abo mu miryango yabo kuyubaha.
Dr. Joseph Ntahompagaze, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yagaragaje umurongo uzafasha abagabo kuzuza inshingano zabo, uhereye ku rwego rwa Diyosezi ukagera hasi mu makanisa.
Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye abagabo gusobanukirwa inshingano zabo, arizo gukunda abagore babo, kurera abana neza babatoza kubaha Imana, gutunga ingo zabo no guhindura aho batuye.
Odel Rugema, umukozi wa EAR Diyosezi ya Kigali ushinzwe Ubutegetsi, yavuze ko abagabo bitezweho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere rya Diyosezi.
- Advertisement -
Charles Byimbazi, umubitsi wa Fathers’ Union ku rwego rwa Diyosezi, yasabye abagabo gutanga umusanzu kugira ngo intego z’uwo muryango zigerweho.
Ni mu gihe Acidikoni Felicien Mpungirehe, umuyobozi w’ubucidikoni bwa Gatsata yasabye ko abagore, abagabo n’abana bagomba kugendera mu nzira igororotse.
Rev. Joas Mukiza, Pasiteri wa EAR Paruwasi ya Ndera, nawe yasabye abagabo kuyoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo imbaraga zabo zibe izubaka.
Selubuga Alex, wigeze kuyobora Fathers’ Union ku rwego rwa Diyosezi, yasabye gukusanya inyandiko z’umuryango guhera mu itangira ryawo mu 2015 kugira ngo zizagirire akamaro abandi.
Acidikoni Eric Niyigena, intumwa y’Umwepisikopi, yagaragaje ko inama yateguwe neza kandi ko yabaye umwanya mwiza wo kubaza no gusobanukirwa ibibazo.
Umuryango ‘Father’s Union’ ni ihuriro ry’abagabo bubatse ingo za Gikristu bo mu Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda. Ufite inshingano yo gushimangira ubufatanye mu bikorwa bishyira imbere ubuzima bw’umuryango.
‘Father’s Union’ yatangiriye i Remera muri EAR Diyosezi ya Kigali mu 2008, yakomeje igera no mu bundi bucidikoni icyenda na paruwasi 74 zigize iyi Diyosezi. Nyuma yaho itangizwa no mu zindi Diyosezi z’u Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW