Abagorwaga no gufata amazi kubera isakaro rya ‘Asbestos’ barabyinira ku rukoma

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Rwanda Polytechnic, Karongi college yamaze gukuraho isakaro rya Asbestos ryashboraga gutera indwara z'ubuhumekero

Bamwe mu batuye mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko kuri ubu batakigorwa no gufata amazi kuko batagikoresha isakaro rya ‘Asbestos rizwiho gutera indwara z’ubuhumekero na kanseri.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire kiri mu bukangurambaga bwo guca amabati ya ‘asbestos’ agira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Bamurange Francoise,wo mu Mudugudu wa Gikarani,Akagari ka Nengo, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, avuga ko kuri ubu bafata amazi kubera batagikoresha isakaro rya Asbestos.

Ati “ Gufata amazi byabaga ikibazo kubera ko nta nimireko nashoboraga gushyiraho kubera uko inzu  yari yubatse. Amazi yarinjiraga akareka, ntabyo kuyafata kubera ko byabaga bihari.

Akomeza ati “Ariko ubu hariho imireko, amazi arabona aho ajya, biragaraga ko byose byamfashije.”

Uyu avuga ko usibye no kuba atari afite imireko atashoboraga no gukoresha ayo mazi kubera ko yabaga yanduye kubera iri sakaro ryifitemo uburozi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri  Rwanda Polytechnic, Karongi college, Manirambona Leonard ,avuga ko kuri ubu batagifite isakaro rya Asbestos kandi bishimira ko nta ngaruka zikomoka kuri iryo sakaro zishobora kubageraho.

Ati “Dushimira cyane leta y’Ubumwe itekereza cyane umuturage ,natwe twagize amahirwe ko inyubako twari dufite, ari inyubako z’abakozi, ibiro by’aho bakoreraga,n’amashuri, ku buryo isakaro ryahinduwe  ryari rifite Asbestos metero kare hafi ibihumbi bine , byagiraga ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abantu babaga aho hantu hose.”
Akomeza ati “Hari n’ingaruka zitari nziza, amazi amanuka ava muri iryo sakaro, amanuka mu kivu, hari n’abandi byagiragaho ingaruka zitari nziza biturutse ku bubi bwa Asbestos. Ubu turashima Rwanda Housing, bumvise ikibazo twari twabagaragarije, dufatanya uburyo ki iryo sakaro ryahindurwa.”

Manirambona Leonard avuga ko kuri ubu batakigorwa no gufata amazi kubera ko bahinduye isakaro.

- Advertisement -

Ati “Amazi ntabwo ari ikibazo ahubwo dusigaye tuyafata mu matanki ku buryo ba bandi badufasha gukora amasuku ari yo bakoresha mu gusukura hirya no hino.Ntabwo tukibura uburyo tukiyafata ,amazi dusigaye tuyakoresha.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert ,avuga ko kuri ubu iyi ntara igeze kuri 78% ku buryo hari ikizere ko gukuraho iri sakaro  bizagerwaho 100%.

Dushimimana Lambert avuga ko hakiri imbogamizi z’uko bamwe mu baturage batarumva ububi bwa Asbestos.

Ati “ Imbogamizi ya mbere ni ukuba batabyumva, ni imyumvire.Bamwe barakubwira ngo aha  naravutse nsanga iwacu turazifite,ntabwo numva impamvu mumbwira ngo zirangiza, abandi bakakubwira ngo ubushobozi bwo kuzikuraho ntabwo dufite ,urebye ikibazo gikomeye cyane ni ukumva ko ari mbi, bagomba kuzikuraho, ari ineza yabo, y’abaturanyi yabo.”

Guverineri Dushimimana avuga ko bafite ingamba zo gukomeza gushishikariza abaturage kuzikuraho kuko kutabikora bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere Imiturire, RHA, gitangaza ko kimaze gukuraho isakaro rya ‘Asbestos’ ku nyubako za Leta, iz’abikorera ndetse n’iz’abantu ku giti cyabo, aho hamaze gukurwaho amabati na ‘plafond’ biri ku buso burenga 85,3%.

Ibigo bimwe bya leta biri gukuraho iri sakaro nyuma yo kumenya ububi bwa ryo
Bamurange avuga ko kuri ubu ari gufata amazi kubera ko atagikoresha isakaro rya Asbestos

UMUSEKE.RW