Abakinnyi ba AS Kigali zombi bakozwe mu ntoki

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi b’amakipe ya AS Kigali na AS Kigali Women Football Club, bahawe amafaranga agabanya umwenda bafitiwe.

Hari hashize igihe abakinnyi ba AS Kigali na AS Kigali WFC, bicira isazi mu maso kubera kudahabwa imishahara ya bo.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko buri mukinnyi wa AS Kigali yahawe ibihumbi 200 Frw mbere yo gutangira imyitozo, mu gihe nyuma yo gutangira shampiyona buri mukinnyi w’iyi kipe yahawe miliyoni 1 Frw.

Aya mafaranga bahawe, nta bwo yahise akuramo ibirarane byose by’imishahara baberewemo ariko byibura abakozi batangiye akazi bishimye.

Uretse iyi kipe y’Abagabo, n’ikipe y’Abagore yahembwe amezi abiri mu birarane by’imishahara baberewemo. Aba na bo baberewemo imishahara irenga amezi bahembwe ariko bitewe n’ingengo y’Imari bahawe n’Umujyi wa Kigali, bahembwemo abiri.

Ikipe ya AS Kigali WFC, izatangira imyitozo ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2024 Saa saba z’amanywa kuri Kigali Stadium.

AS Kigali WFC yahembwe amezi abiri
AS Kigali yahawe amafaranga ayifasha gusunika iminsi

UMUSEKE.RW