Bamwe mu bakunzi b’ikipe y’Ingabo, bateguye umukino wa gicuti ugamije kwibuka abitabye Imana muri uyu muryango, barimo Rtd late Capt Ntagwabira Jean Marie wayitoje akanayikoreramo amateka akomeye.
Imyaka ibaye myinshi, bamwe mu bari abakunzi, abatoza, abakinnyi ba APR FC, batabarutse. Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana aba bitabye Imana babarizwaga mu muryango w’iyi kipe y’Ingabo, hateguwe igikorwa kirimo n’umukino wa gicuti.
Umukino wa gicuti wateguwe wo kubibuka, uzahuza ikipe irimo abatarabigize umwuga izwi nka Lions FC ndetse n’abahoze bakinira iyi kipe mu myaka yo ha mbere [APR FC Legends]. Uyu mukino uzabera kuri Stade Ikirenga [Shyorongi] ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama Saa tatu z’amanywa.
Amakuru UMUSEKE wakuye ku bari gutegura iki gikorwa barimo Rtd Karambizi Vincent, ni uko aba bahoze bakinira Lions FC n’ubundi basanzwe ari abakunzi ba APR FC, bazivanga n’aba-Legends ba APR FC.
Amwe mu mazina y’abahoze bakinira ikipe y’Ingabo bamaze kwemeza ko bazaboneka kuri uyu mukino, barimo Nshimiyimana Eric, Jimmy Mulisa, Lomami André, Itangishaka Blaise, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Kayihura Youssouf, Ngirinshuti Mwemere, Bizimana Didier, Ngabo Albert, Rudifu, Ndoli Jean Claude na Suzuki.
Abahoze bakina muri Lions FC bazagaragara muri uyu mukino, barimo Bahize Fraterne, Ndayishimiye Étienne, Buzizi Hamad, Rutayisire Pascal, Hadji Karemera, Silas, Ninziza Fabrice, Safari, Kayitare Augustin, na Me Bonaventure.
Nyuma y’uyu mukino, abawugaragayemo bazishakamo ubushobozi bwo kuzunganira umwe mu miryango y’aba batabarutse.
Abazibukwa bahoze mu muryango wa APR FC, barimo Simba Manasseh, Late Capt Ntagwabira Jean Marie, Late Maj Mutagoma, Mike La Gallette, Late Woi Elie Bangira [Tz], Shangazi Consolée, Maria Gahigi, Shyaka Claver, Hategekimana Bonaventure Gangi, Witakenge Jeannot, Johnson Bagore, Andy Mfutila Magloire, Zagabe Jean Marie [Desaily] n’abandi batabarutse.
UMUSEKE.RW