Abamotari kwiyobora byarabananiye –Polisi y’u Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abamotari bongeye gusabwa kwitwararika mu muhanda

Polisi y’Igihugu ivuga ko abamotari bananiwe kwiyobora cyane ko muri gahunda  bari bemeranyijwe igamije kugabanya ibyaha bikorerwa mu muhanda,  byakomeje gukorwa bityo isanga igiye gushyiramo ingufu zayo.

Ibi Polisi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena 2024, mu biganiro yagiranye n’Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibiganiro bigamije kongera kubashishikariza gahunda ya Gerayo Amahoro.

Umuvugizi wa Polisi ushinzwe Ishami ry’Umutekano wo mu muhanda, ,SP Emmanuel Kayigi, avuga ko Abamotari bakomeje kurangwa n’imyitwarire itari myiza mu muhanda bityo asanga kwiyobora byarabananiye

Ati “Abamotari ni bo bari gutwara moto bamwe na bamwe bigaragara ko banyoye ku bisindisha ,ya mivuduko itera impanuka .Agakora impanuka ukibaza se uyu muntu ko umuhanda wari mwiza ariko kubera umuvuduko yari ariho agakora impanuka. Hari ugukora ananiwe. Imyitwarire aho kugira ngo irusheho kuba myiza ahubwo ikarushaho kuba mibi .Ya mezi rero bahawe bigaragara ko badashobora kwiyobora ,badashobora kwishyira ku murongo niyo mpamvu twagarutsemo ,tukaba duhana abantu.Twahanaga ariko twashyize imbaraga muri iyi minsi ,tubigishe ariko tubereke na ya makosa bakomeza kuzamura.”

SP Emmanuel Kayigi avuga ko Abamotari bamwe  bari gusiba purake ya moto bagamije gukora ibyaha ngo ntihagire ubatahura.

Ati “Hatabayeho kubafasha, mu minsi micye ayo makosa yagenda abyara impanuka nyinshi cyane kandi twe nka polisi icyo tuba dushinzwe ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ni ugukumira impanuka tudategereje ko ayo makosa agenda abyara ibindi bintu .”

Polisi y’Igihugu ivuga ko mu mezi atanu ashize bari bihaye agamije kugabanya ibyaha atatanze umusaruro.

Umuvugizi wa Polisi ati “ Amezi atanu ashize twinjira mu kwa gatandatu ntabwo wareka ibintu ngo bipfe, nubwo yaba ari amezi abiri ubona ibintu biri kugenda bifata inzira itari nziza ugomba kubikosora hakiri kare. Ntabwo twabona icyo twakita nk’ajagari ngo dukorere mu mwanda , umumotari niba tugomba kumwibutsa ngo afure imyambaro, akoza moto ye,agatwara afite icyangombwa kandi akareka gusiba i birango , iyo umuntu asibye cyangwa akayihindura ukundi  aba afite ibindi bintu agambiriye, aba agamije gukora ibyaha afatanyije n’abantu. “ Abo bantu rero bangiza iryo zina nibo dushaka ngo bakosoke ubundi ni abafatanyabikorwa.”

- Advertisement -

SP Emmanuel Kayigi avuga ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ya buri wese.

Abamotari  baremera amakosa..

Bamwe mu bamotari bavuga ko hari ubwo bagenzi babo bakora akazi ntibabone umwanya wo kuruhuka bityo bakisanga bakoze impanuka kubera gusinzira.

Umwe yagize ati “ Ibyo ni byo biteza umutekano mucye mu muhanda , biteza impanuka mu muhanda . Mba numva bagakwiye kujya bafata umwanya bakaruhuka.”

Undi nawe ati “ Bijya bibaho ugakora ijoro, ugakora amanywa  ariko kubera utubazo tw’amafaranga uba wifitiye kuba waruhuka bikagorana. Iyo agatotsi kakwibye ushiduka wagonze cyangwa wataye umuhanda. Icyo nabashishikariza ni ukuba bajya kuruhuka.”

Imibare yo mu bihe bitandukanye ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2019, abantu 739 bahitanywe n’impanuka, muri 2020 zica 687, muri 2021 zitwara ubuzima bw’abagera kuri 655, naho mu muri 2022 zica abantu 617, mu gihe kugera mu Gushyingo 2023 hari hamaze kuba impanuka zirenga ibihumbi umunani, aho mu mezi atandatu gusa muri uwo mwaka, zari zimaze gutwara ubuzima bw’abantu 385.

Abamotari bongeye gusobanurirwa gahunda ya Gerayo amahoro

UMUSEKE.RW