Abantu 8 barimo Abanyarwanda barakekwaho kuba ibyitso bya M23

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abakekwa kuba bashakira abarwanyi ba M23 batawe muri yombi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Goma,abantu umunani barimo Abanyarwanda bakekwa kuba kuba bakorana n’Umutwe wa M23, batawe muri yombi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru,Faustin Kapend Kamand, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama2024, yatangaje ko hafashwe abantu umunani bakekwa kuba bakorera umutwe wa M23, bawufasha kubashakira abarwanyi.

Yavuze ko mu mukwabo wiswe ‘Safisha Mji wa Goma” (sukura umujyi wa Goma)  wakozwe ku wa Gatandatu, abantu 15 berekanywe mu bafatiwe mu mukwabo.

Radio Okapi ivuga ko mu bafashwe harimo Abanyarwanda, umusirikare mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo wakoreraga muri Brigade ya 11, abacuruzi b’ibiyobyabwenge,n’abandi bafatiwe mu bice bya Goma, muri Teritwari ya Nyiragongo.

SP Faustin Kapend Kamand avuga ko “ Baje bafatiwe  mu bice by’umwanzi kandi bakoreraga umutwe wa M23.
Uyu muyobozi yemeje ko teritwari ya Nyiragongo amabandi menshi  aza kuhihisha , akaba yategura ibikorwa bihungabanya umutekano.

Umutwe wa M23 ntacyo uragira icyo uvuga kuri uku gufungwa kw’aba bantu.

Abanyarwanda 8 bafatiwe muri Congo mu mujyi wa Goma

UMUSEKE.RW