AS Muhanga yemeje ko yatandukanye na Abdou Mbarushimana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga, bwemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana na Mbarushimana Abdou wari umutoza mukuru wa yo mu myaka ibiri ishize.

Ni inkuru yanyujijwe ku mbuga za AS Muhanga zirimo X yahoze ari Twitter, aho iyi kipe yemeje ko yamaze gutandukana na Mbarushimana Abdou.

Uyu mutoza yashimiwe ku myaka irindwi yamaze muri iyi kipe mu bihe bitandukanye. Mbarushimana yari amaze imyaka ibiri arwana no kuzamura AS Muhanga ariko ntibyamukundiye.

Uretse uyu mutoza kandi, n’abo bakoranaga barimo umutoza w’abanyezamu, Ally ndetse n’uwari Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, Bikorimana Gérard, bamaze gushimirwa.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Munyeshema Gaspard waciye mu makipe nka Rutsiro FC na Interforce FC, ari we wamaze gusimbura Mbarushimana Abdou ariko akazasinya amasezerano ejo ku wa Gatandatu.

Abdou Mbarushimana yabanye neza n’abakinnyi ba AS Muhanga
Abdou ntakiri umutoza wa AS Muhanga

 

UMUSEKE.RW