Basketball: Butera Hope yabonye ikipe nshya i Burayi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda ya Basketball, Butera Hope wakiniraga Idaho Vandals, yasinyiye ikipe ya CAB Estepona yo mu Cyiciro kingana n’icya Kabiri mu Gihugu cya Espagne.

Butera w’imyaka 23 yari amaze umwaka umwe muri Idaho Vandals Women’s Basketball ikina Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NCAA Division I).

CAB Estepona uyu mukinnyi yerekejemo, ibarizwa mu ntara ya Málaga, mu mujyi wa Estepona mu gace ka Costa del Sol mu majyepfo ya Espagne.

Iyi kipe izwiho kuzamura impano ikina mu cyiciro twagereranya nk’icya kabiri cyitwa LF Challenge.

Ni ku nshuro ya mbere Butera agiye gukina nk’uwabigize umwuga nyuma yo gusoza kaminuza muri Gicurasi 2024. Nyuma yo kuzamukira muri The Hoops, yakomereje amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga Florida International University na Idaho.

Butera ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu kuva yatangira kuyihamagarwamo mu 2019.

Kugeza ubu ari mu mwiherero w’ikomeje kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024 muri BK Arena.

Butera Hope yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga
Ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda
Yakiniraga Idaho Vandals
Hope ari mu bakobwa b’Abanyarwanda watangiye gukina nk’uwabigize umwuga

UMUSEKE.RW