Basketball: U Rwanda rwatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bari n’abategarugori yatangiye neza imikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), itsinda Liban amanota 80-62.

Uyu mukino wa mbere ku ikipe y’u Rwanda wabaye ku wa Mbere, tariki 19 Kanama 2024, saa Mbiri z’ijoro muri BK Arena.

Kuri uyu mukino kandi ni ho Minisitiri wa Siporo mushya, Nyirishema Richard na Perezida wa FIFA Anibal Manave bafunguriye ku mugaragaro iyi mikino izabera mu Rwanda, ikazasozwa tariki 25 Kanama 2024.

Uretse kuba u Rwanda rwarushije Liban amanota 18 mu mukino wose, iyi kipe kandi yarushijwe umukino wose kuko uduce twose twakinwe twegukanwe n’u Rwanda.

U Rwanda rwatizwaga umurindi n’abasaga 3,800 bari muri BK Arena, rwatangiye neza umukino rutwara agace ka mbere k’umukino ku manota 24-17.

Agace ka kabiri na ko bakajemo bariye amavubi maze na ko bakibikaho ku manota 21-19; ibyatumye igice cya mbere kirangira bari imbere n’amanota 45-36.

Murekatete Bella na Keish Hampton bakinaga neza ku ruhande rw’u Rwanda baje kurufasha gutwara n’agace ka gatatu ku manota 20-12, icyizere cy’Abanyarwanda bari muri BK Arena cyo kwizera intsinzi kirushaho kuzamuka.

Izi nkumi z’Umutoza Dr Cheikh Sarr zaje mu gace ka nyuma zishyira umutemeri ku kazi katoroshye zari zakoze mu minota yari yabanje, maze zitsinda amanota 15-14.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Liban amanota 80-62, ibyishimo bitaha Abanyarwanda bose muri rusange.

- Advertisement -

Muri uyu mukino, Umunyarwandakazi Murekatete Bella usanzwe uri ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu no mu ikipe ye ya Washington State Cougars Women’s Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatsinze amanota 24 muri uyu mukino ndetse anaba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro zirindwi.

Ni mu gihe Amar Mansour ari we watsinze amanota menshi (18) ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Liban.

Undi mukino wabaye mu itsinda rya kane u Rwanda rurimo, Argentine yatsinze Grande-Bretagne amanota 53-47.

Mu itsinda rya gatatu ho, Sénégal yatsinze Hongrie amanota 63 kuri 61, Brésil itsinda Philippine amanota 77-74. Muri iri tsinda kandi imikino irakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho Philippine irakina na Hongrie saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, mu gihe saa Mbiri z’ijoro, Sénégal irahura na Brésil.

Abari n’abategarugori b’u Rwanda bazakina umukino wabo wa kabiri, ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama, aho bazakina na Argentine iri mu zikomeye muri iri rushanwa. Uyu mukino uzaba saa Mbiri z’ijoro, muri BK Arena.

Hampton yabaye mwiza muri uyu mukino
Kantore Sandra (Dumi) yafashije ikipe y’Igihugu
Hampton ni umwe mu beza u Rwanda rufite muri iyi mikino
U Rwanda rwihariye umukino
Yagaragaje urwego rwo hejuru
Liban yatsinzwe umukino wa mbere
Abanyarwanda bagerageje kuza gushyigikira ikipe y’Igihugu
Aba bakobwa bimanye u Rwanda
Basoje bajya gushimira abaje kubashyigikira
Hampton ni umukinnyi ufite ubunararibonye buhagije
Buri mukinnyi w’u Rwanda yabaye mwiza muri uyu mukino
Ikipe y’Igihugu ifite abakinnyi babigize umwuga
Liban yahawe akazi n’u Rwanda
Abakinnyi b’u Rwanda baragaragaje ko biteguye neza
Imikino iri kubera muri BK Arena
Igice kinini cy’umukino, kihariwe n’u Rwanda

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW