Hatangijwe umushinga wa Miliyoni 100$ uzateza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier,yavuze ko uyu mushinga wa RDDP2 uzagera ku borozi ibihumbi 175

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangije umushinga wa RDDP2  wa miliyoni 100$ zizongera nyuma ukaba  ugamije guteza imbere  ubworozi b’winka zitanga umukamo bo mu turere dutandukanye tw’Igihugu, ukazamara imyaka itandatu. 

Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2024, ukazakorera mu turere 27  mu gihe utwo mu Mujyi wa Kigali tuzubakwamo inganda zitunganya ibikomoka ku ruhererekane nyongeragaciro rw’amata.

RDDP ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB,ukaba  ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Uyu mushinga  uzasigasira kandi ukazakomereza ku bikorwa byakozwe mu cyiciro cya mbere .

Uzibanda cyane cyane mu guteza imbere ubworozi bw’inka z’umukamo buhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi himakazwa ikoranabuhanga mu ruhererekane nyongeragaciro rw’amata n’ibiyakomokaho.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier,yavuze ko uyu mushinga wa RDDP2  uzagera ku borozi ibihumbi 175 mu gihe uwa mbere wari wageze ku borozi ibihumbi 100.

Kamana yavuze ko  muri uyu mushinga uburyo amata agezwa ku makaragiro bizongererwa ubushobozi, hongerwa ibicuba n’uburyo akonjeshwa mu gihe atari yagera ku ruganda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier,yavuze ko uyu mushinga uzagera no ku borozi bato.

Ati “ Biragaragaza ko wa mworozi azabona amafaranga yisumbuye ku yo yari asanzwe abona ndetse bikazanamutera akanyabugabo kugira ngo arusheho kubona umukamo mwinshi kuko n’amafaranga azakuramo azaba ari menshi.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “ Uyu mushinga kandi uzagera no ku borozi bo hasi kuko inka ibihumbi 25 zizatangwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bityo tukazarushaho guteza imbere aborozi bato bo hasi. “

Uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD mu Rwanda, Dagmawi Habte-Selassie, yavuze ko bazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kandi  bizeye ko uzatanga umuasaruro.

Dagmawi Habte-Selassie, yavuze ko binyuze mu gukorana n’amabanki, aborozi bazarushaho kwiteza imbere no kongerera agaciro ibikomoka ku mata.

Uyu mushinga Aborozi bawitezeho iki ?

Nyirangirababyeyi Floride utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yavuze ko binyuze muri uyu mushinga biteze ko inka zabo zizaterwa inka  bityo umukamo ukarushaho kwiyongera.

Ati “ Dufite imbogamizi zo kutagira ubumenyi bwo kugira ngo tworore inka nziza, inka itanga umukamo,yagira ivana umunyarwanda ikagira naho imugeza.Iyo umuntu nta mahugurwa afite nta bumenyi agira. Dukenewe inka zitanga umukamo, umuganga w’amatungo akanoza gutera intanga. Uyu mushinga tuwutezeho byinshi.”

Avuga ko binyuze muri uyu mushunga bazahabwa ibigega ndetse n’ibidamu by’amazi bibafasha kuhira no kubona amazi .

Umushinga wa RDDP1 wari waratangiye mu mwaka wa 2017 ugamije kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata, kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’aborozi mu kongerera agaciro amata n’ibiyakomokaho.

Abafite aho bahuriye n’ubworozi barimo n’inzego z’ibanze bitabiriye itangizwa ry’uyu mushinga.

UMUSEKE.RW