Ibibazo by’ingutu bitegereje Minisitiri Nyirishema

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo guhabwa inshingano akagirwa Minisitiri wa Siporo, Minisitiri Nyirishema Richard, ategerejweho ibisubizo ku bibazo bikigaragara muri iyi Minisiteri.

Tariki ya 19 Kanama 2024, ni bwo Minisitiri Nyirishema Richard wari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [Ferwaba], yahawe inshingabo zo kuyobora Minisiteri ya Siporo asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa.

Nk’abandi bagize Guverinoma y’u Rwanda yashyizweho na Perezida Paul Kagame, Minisitiri Nyirishema Richard yisanze yaragijwe Minisiteri ya Siporo izwiho gucamo Abaminisitiri benshi mu myaka 30 ishize.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano zo kureberera Siporo y’u Rwanda, Minisitiri Nyirishema yahise atangaza ko bimwe mu byihutirwa agomba gushyiramo imbaraga, ari ukubungabunga umubano uri hagati y’abafatanyabikorwa ba yo na yo.

Nyuma y’ubusesenguzi bwa UMUSEKE, hari ibibazo by’ingutu bikwiye kwitabwaho n’abayobozi bashya bo muri iyi Minisiteri ya Siporo barangajwe imbere na Min Richard.

Ibikorwaremezo!

Iyo havuzwe Ibikorwaremezo, bamwe bahita bumva za Stade ziberamo imikino itandukanye iri ku rwego rw’abakina nk’ababigize umwuga. Stade aha zihita zumvikana, ni nka Stade Amahoro, Stade Mpuzamahanga ya Huye, iya Rubavu, Kigali Péle Stadium, iya Nyagatare, Ubworoherane, iya Ngoma, iya Rusizi, Muhanga n’izindi z’imikino y’amaboko nka BK Arena, Petit Stade n’ibindi bibuga biri hirya no hino mu Gihugu.

Ibi bikorwaremezo ariko, biragoye kubona abakiri bato babihabwaho uburenganzira buhagije, kandi ari bo Rwanda rw’ejo mu Iterambere rya ruhago mu Rwanda. Ni ku bw’iyo mpamvu hagikenewe Ibikorwaremezo byiganjemo ibibuga bishyirwa mu Midugudu hirya no hino mu Gihugu kugira ngo aba bato babone aho bisanzurira nk’uko byahoze mu myaka yo hambere.

Abakurikiranira hafi Siporo y’u Rwanda, bavuga ko abana batakibona aho bakinira mu buryo buhoraho nk’uko byahoze mu myaka yo hambere aho wasangaga ku mashuri hari ibibuga ariko ubu bikaba bigoye kubona aho urwo rubyiruko rukinira.

- Advertisement -

Kubera iyo mpamvu, Minisitiri Nyirishema afatanyije na bagenzi be muri Minisiteri ya Siporo, afite umukoro wo kongera ibi Bikorwaremezo.

Gusubiza u Rwanda mu gikombe cya Afurika!

U Rwanda ruheruka mu Gikombe cya Afurika mu 2004. Bisobanuye ko imyaka 20 yihiritse u Rwanda rutazi uko gukina Igikombe cya Afurika bisa. Mu byo Abanyarwanda banyotewe, harimo no kongera kubona Amavubi akina Igikombe cya Afurika.

Minisiteri ya Siporo nk’ifite mu nshingano amakipe y’Igihugu yose, ifite umukoro wo gutanga no gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rwongere rwibone rukina amarushanwa y’Igikombe cya Afurika.

Kuzamura ubushobozi bw’Amashyirahamwe ya Siporo!

Iyo utunze itoroshi mu Mashyirahamwe y’Imikino hafi ya yose mu Rwanda, usanga agifite ikibazo cy’amikoro adahagije. Ibi bigaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibihembo bitangwa mu marushanwa atandukanye.

Kimwe mu bindi bigaragaza ko amikoro akiri hasi mu Mashyirahamwe y’Imikino mu Rwanda, ni uko hari amwe mu marushanwa mpuzamahanga ajya atumirwamo ariko ntabashe kuyitabira kubera ubushobozi bwo koherezayo abakinnyi.

Kubera ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ari iyo mukoresha mukuru w’ayo Mashyirahamwe, ni na yo mpamvu ari yo ifite umukoro ukomeye wo kuyafasha kwivana muri ubwo bukene.

Gushaka Abanyarwanda bakina nk’ababigize umwuga ariko bavukiye mu mahanga!

Ibihugu byose byateye imbere muri Siporo, ni uko biba bifite Igenamigambi ririmo no gushaka Abenegihugu baba baravukiye mu mahanga ariko bakaba bashobora gufasha ibihugu bavukamo, kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

N’u Rwanda rufite benshi bavukiye mu mahanga ariko bakina imikino itandukanye nk’ababigize umwuga. Mu rwego rwo kongera mu makipe y’Igihugu atandukanye y’u Rwanda, Minisiteri ya Siporo ifite umukoro wo kubashaka aho bari hose hirya no hino ku Isi, kugira ngo baze bahe umusanzu Igihugu cyababyaye.

Gucuruza Siporo y’u Rwanda!

U Rwanda ruri mu bihugu bidafite Peteroli ndetse yewe ruri mu bihugu bidakora ku nyanja. Nyamara ni Igihugu gicuruza serivisi kandi Abenegihugu bakabasha kubibyaza umusaruro.

Ni yo mpamvu iyo bigeze no muri Siporo, Minisiteri ifite imikino mu nshingano, iba ikwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rubashe kubyaza umusaruro Siporo.

Aha harimo amarushanwa mpuzamahanga Igihugu cyakira, Ibikorwaremezo birimo za Stade u Rwanda rushobora gukodesha ibindi bihugu bidafite Stade zujuje ibisabwa na CAF ndetse na FIFA.

Muri uko gucuruza Siporo y’u Rwanda kandi, harimo kongera no kuzamura ubumenyi bw’abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi b’Amashyirahamwe y’Imikino mu Rwanda, hagamijwe kumenyekanisha Siporo y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Kongera ubunyamwuga muri Siporo y’u Rwanda!

Hashize imyaka myinshi Siporo y’u Rwanda inengwa kutabamo ubunyamwuga. Abavuga ibi babihera kuri bimwe mu bikorwa by’umwijima bikigaragara muri ruhago y’u Rwanda, kwimura imikino bya hato na hato no gusubika imikino itandukanye ya shampiyona.

Ibi byose biri mu bituma abavuga ko nta bunyamwuga buri muri imwe mu mikino mu Rwanda, babona uruvugiro. Minisiteri ya Siporo iyoborwa na Minisitiri Nyirishema Richard, ifite umukoro wo gutuma ubu bunyamwuga bwiyongera.

N’ubwo hari byinshi Min Nyirishema akwiye kwitaho, bimwe bikunze kugaruka ni ibi byakomeje kugarukwaho n’abakurikiranira hafi Siporo y’u Rwanda.

Minisitiri Nyirishema Richard afite umukoro ukomeye muri iyi Minisiteri
Yahise atangirira inshingano muri BK Arena
Agihabwa inshingano, Minisitiri Nyirishema yahise akorana inama n’abayobora Amashyirahamwe y’Imikino mu Rwanda
Minisiteri ya Siporo ifite umukoro wo kubyaza umusaruro abayobora Amashyirahamwe y’Imikino mu Rwanda

UMUSEKE.RW