Ibyo kwishimira ni byo byinshi – Rugabira Pamela

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda [RSF], Rugabira Girimbabazi Pamela, ahamya ko we na Komite Nyobozi ayoboye bahamya ko ibyiza bakoze mu myaka ine bamaze muri iri shyirahamwe, biruta bike batabashije kugeraho ukurikije ibyo bari biyemeje.

Imyaka ine irashize, hatowe Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda [RSF], iyobowe na Rugabira Girimbabazi Pamela. Ku wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024 ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kitabiriwe n’uyu muyobozi.

Ni ikiganiro kibanze kuri manda y’imyaka ine ishize [2020-2024], yayobowe na Rugabira Girimbazi Pamela, hagarukwa ku byakozwe n’ibitarakozwe kandi byagombaga gukorwa.

Bimwe mu bikorwa byagarutsweho n’uyu muyobozi byakozwe muri iyo myaka ine ishize, harimo amarushanwa atandukanye akomeye, Abanyarwanda babashije kwitabira. Aha harimo nka shampiyona ya Afurika yabereye muri Angola, aho u Rwanda rwahagarariwe na Cyusa Mitilla Peyre Oscar wanakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma.

Kuri iyi manda kandi, abakina Umukino wo Koga nk’ababigize umwuga bariyongereye kuko bavuye kuri 30 bakinaga amarushanwa atandukanye bagera ku 150. Mu marushanwa yari asanzwe akinwa, hiyongereyemo ayo mu mazi magari [Open Water], yanafashije abakinnyi kuzamura urwego rwa bo.

Muri iyi myaka ine kandi, u Rwanda rwitabiriye amarushanwa arimo shampiyona y’Isi, iya Afurika, imikino y’Akarere ka Gatatu, Imikino Olempike yabereye mu Bwongereza n’andi.

Ubwo uwari Umuyobozi y’Impuzamashyirahamwe ku Isi [World Aquatics], Hussain Al-Musalm, yageraga mu Rwanda, yasize arwemereye Pisine iri ku rwego mpuzamahanga ariko nanubu ntirubakwa.

Hatanzwe kandi amahugurwa mu mukino wo Koga ku batoza 40 n’abasifuzi 40, byatumye abakina uyu mukino bafashwa kongererwa ubumenyi muri wo.

Abanyamuryango bose ni 10, abujuje ibyangombwa ni atatu. Abandi barimo kubishaka kugira ngo bazemererwe kwitabira Inteko Rusange.

- Advertisement -

Abajijwe niba ntacyo yicuza we na Komite Nyobozi ye icyuye igihe, Rugabira yavuze ko bishimira byinshi bakoze kuruta bike byabananiye kubera impamvu zitabaturutseho. Yavuze ko bakoze byinshi byiza ugereranyije n’aho basanze Ishyirahamwe.

Ati “Twagerageje ibikwiye. Twakiriye irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rwa Afurika kandi ryagenze neza. Navuga ko tubyishimiye. Twakiriye Ibihugu 10 byari bifite abakinnyi 350 kandi byagenze neza. Navuga ko ari kimwe mu bikorwa binini twakoze kandi kikagenda neza.”

Yakomeje agira ati “Twishimiye ibyo twakoze kuko ni byinshi kuruta bike byatunaniye tutabigizemo uruhare. Tubona twarakoze neza.”

Kimwe mu bitaragezweho uyu muyobozi yavuze, ni ukuba Pisine mpuzamahanga yagombaga kubakwa i Gahanga, itarabashije kubakwa ariko atari uko byananiranye ahubw ari ukubera inzira bigomba gucamo zabaye ndende ariko amaso akaba ataraheze mu kirere kuko izubakwa mu biteganywa gukorwa mu yindi myaka ine iri imbere [2024-2028].

Biteganyijwe ko amatora yandi, azakorwa mu mpera z’uku kwezi cyangwa mu ntangiriro za Nzeri 2024, hakazaboneka abandi basimbura Komite Nyobozi igizwe na Rugabira Girimbabazi Pamela, Uwitonze Jean Sauveur [Visi Perezida wa mbere], Uzabakiriho Innocent [Visi Perezida wa Kabiri]. Bazatsinda James [Umunyamabanga Mukuru] na Mushimiyimana Chantal [Umubitsi].

Umuyobozi wa RSF, Rugabira Girimbazi Pamela, ahamya ko mu myaka ine hakozwemo byinshi byiza kurusha bike bitabashije kugerwaho
Ibitangazamakuru bitandukanye byaganiriye n’ubuyobozi bwa RSF
Abanyamakuru bateze amatwi bumva ibyakozwe mu myaka ine ishize muri iri shyirahamwe
Amarushanwa atandukanye mu Ntara zitandukanye, yarakinwe
Mu marushanwa yabaye, harimo ayo mu Karere ka Rubavu
Abafite impano mu mukino wo Koga hirya no hino mu Rwanda, babonye amarushanwa
Mu mazi magari na ho barushanyirijwemo
Amahugurwa atandukanye yaratanzwe hagamijwe Iterambere mu mukino wo Koga

UMUSEKE.RW