Idrissa wari wumvikanye na Kiyovu yasinyiye Muhazi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kumvikana na Kiyovu Sports ndetse akayikoramo imyitozo, Niyitegeka Idrissa wakiniraga Gasogi United, yasinyiye Muhazi United.

Ikipe ya Muhazi United yo mu Karere ka Rwamagana, ikomeje kubaka ibyayo bucece, igamije kuzatungurana muri shampiyona.

Kuri uyu munsi ni bwo iyi kipe iterwa inkunga n’Intara y’i Burasirazuba, yasinyishije Niyitegeka Idrissa amasezerano y’imyaka ibiri.

Idrissa yari yumvikanye na Kiyovu Sports ndetse anayikoramo imyitozo ariko byarangiye ayiteye umugongo.

Muhazi United kandi yaherukaga gusinyisha Babua Samson, Kubwimana Cédric n’abandi.

Niyitegeka yaherukaga muri Gasogi United yari amazemo imyaka ibiri. Yaciye muri Musanze FC, Marines FC, Bugesera FC, Kiyovu Sports na Isonga FC yazamukiyemo.

Niyitegeka Idrissa yasinyiye Muhazi United amasezerano y’imyaka ibiri

UMUSEKE.RW