Ijoro ribi i Goma abaturage baraye bumva amasasu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umujyi wa Goma (Photo Internet)

Abatuye umujyi wa Goma bumvise amasasu yavuze ku mugoroba wo ku wa Kabiri, no mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, amakuru avuga ko ari abajura bayarashe.

Umujyi wa Goma ukomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke ahanini biva ku bujura bwitwaje intwaro.

Amasasu menshi yavugiye mu duce twa Kasika na Katindo mu mujyi wa Goma nk’uko byagiye bigarukwaho na bamwe mu banyamakuru bakorera mu burasirazuba bwa Congo.

Bamwe mu batuye umujyi wa Goma bavuga ko bikomeza kuba bibi kuko umutekano muke uvugwa mu bice byose by’umujyi.

Uwitwa Faustin Dunia avuga ko abiba bamena inzugi, bagakomeretsa abaturage bamwe bakubiswe ingumi abandi batewe ibyuma.

Ati “Ubufasha bwa Polisi ntibuhagije.”

MAMBO KAWAYA Jean-Claude, ukuriye sosiyete civile muri Teritwari ya Nyiragongo na we yumvikanye atabaza Umuyobozi w’Intara ya Kivu ya Ruguru uyiyoboye gisirikare, Gen Peter Chirimwami nyuma y’amasasu yarashwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri agakomeretsa abantu batatu.

https://x.com/Katsuva_R/status/1826198019785584993

Abakomeretse ni umugore n’abagabo babiri bose barashwe amaguru.

- Advertisement -

Icyo gikorwa cyo cyabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) muri Gurupema ya Munigi, ahitwa Turunga.

Amashusho agaragaza abaturage biruka bahunga amasasu, ndetse n’abo bakomeretse bakajyanwa kwa muganga abavuga ko babonye barashwe batazi impamvu zateye abitwaje intwaro kubarasaho.

Inzego z’umutekano mu mujyi wa Goma zimaze iminsi zifashe ingamba yo guhashya amabandi arimo abasirikare, abapolisi n’urubyiruko rwa Wazalendo rwahawe intwaro ngo rufatanye na FRADC guhangana na M23.

Mu bihe bitandukanye ubuyobozi bwagiye bugaragaza ko abafatirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi i Goma harimo na bamwe mu bashinzwe umutekano.

UMUSEKE.RW