Imbamutima za Anita Pendo wasezeye RBA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’imyaka 10 akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Anita Pendo ufite izina rinini mu Itangazamakuru, yamaze kuhasezera yerekeza kuri Kiss FM.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, ni bwo Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru uzwi, yatunguye benshi asezera RBA yari amazemo imyaka 10.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Pendo yashimiye iki Kigo kuri byinshi cyamugejejeho birimo no kumuzamurira izina.

Ati “Aho nahera nahabuze kuko bitoroshye. Gusa reka nshimire RBA cyane. Mwaranyigishije, nahabonye inshuti, nahabonye umutuzo n’umutekano w’umutima. Mwampaye Platform. Urwego rwa Discipline rwanjye mwatumye nduzamura. Mwatumye ngira agaciro. Murakoze cyane.”

Anita Pendo yakomeje avuga ko ntacyo umutima we umushinja ku mirimo yakoze n’igihe yari amaze muri iki Kigo.

Ati “Ndumva ntacyo umutima unshinja kuko natanze imbaraga, ubwenge, n’umutima. Rwanda warakoze kunshyigikira. Nizeye ko mutazantenguha muzanshyigikira mu mirimo yindi ngiyemo.”

Amakuru avuga ko yerekeje kuri Kiss FM ndetse azatangira akazi ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri aho agiye gusimbura Isheja Sandrine wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA.

Uretse kuba umunyamakuru, Pendo abifatanya n’ubundi bushabitsi burimo ubushyushyarugamba (MCING), kwamamaza n’ibindi.

Anita Pendo yari amaze imyaka 10 muri RBA

UMUSEKE.RW

- Advertisement -