Imikino Olempike: Abanyarwanda bagize umunsi mubi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunyarwandakazi, Umuhoza Uwase Lindwine yabaye uwa 70 mu gusiganwa koga metero 50 mu gukura umusomyo (freestyle), Manizabayo Eric yananiwe gusoza isiganwa ry’amagare.

Iyi mikino yombi yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2024, saa Tanu za mu gitondo.

Umuhoza Uwase Lindwine ntiyahiriwe n’irushanwa ryo koga kuko yabaye uwa 70 mu bakinnyi 79 bahataniraga kuza muri 1/2 bakinnye imikino ya 1/2.

Lindwine yakoresheje amasegonda 32.03, aho yarushijwe amasegonda 8.18 na Sjoestroem Sarah wabaye uwa mbere n’amasegonda 23.85.

Uwase Lindwine yari mu isibo ya kabiri mu masibo 10 basiganirwagamo. Muri iyi sibo yari yasoreje imbere abakinnyi babiri gusa kuko yaje ku mwanya wa gatandatu mu bakinnyi umunani bari basangiye isibo.

Imikino ya 1/2 yahise ikinwa ku gicamunsi yasize  Umunya-Suède w’imyaka 30, Sjoestroem Sarah yongeye kuba uwa mbere. Yakoresheje amasegonda 23.66, akuraho agahigo k’Umunya-Australie, Emma Mckeon wakoresheje amasegonda 23.81 mu 2020 i Tokyo.

Bitegangijwe ko imikino ya nyuma izaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru, tariki ya 4 Kanama.

Undi mukinnyi w’Umunyarwanda wakubititse kuri uyu munsi ni Manizabayo Eric ukino umukino wo gusiganwa ku magare. Uyu musore w’imyaka 26 yahatanaga mu isiganwa ryo mu muhanda ku ntera y’ibilometero 273.

Manizabayo ntiyigeze ashobora gusoza iri isiganwa ryatwawe n’Umubiligi Evenepoel Remco wakoresheje amasaha atandatu, iminota 19 n’amasegonda 34.

- Advertisement -

Mu Banyarwanda umunani bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino Olempike ya 2024 iri kubera i Paris hasigayemo umukinnyi umwe gusa.

Uwo ni Mukandayisenga Clementine usiganwa ku maguru  kuko we atari yakina.

Muri iyi mikino irimbanyije, igihugu cy’Ubushinwa ni cyo kimaze gutwara imidali myinshi ya Zahabu (16), gikurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite 14, mu gihe Ubufaransa bwakiriye iyi mikino bwo bumaze gukorera imidali ya Zahabu 12 runganya na Australie.

Icyakora, dukomatanyirije hamwe imidali ya Zahabu, iy’Ifeza n’iya Bronze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo iza mbere n’imidali 61, igakurikirwa n’u Bufaransa bufite 41, naho Ubushinwa bukagira 37.

Iyi mikino ihuriza hamwe amahanga izashyirwaho akadomo ku wa 11 Kanama 2024.

Umuhoza Uwase Lindwine yabaye uwa 70 mu bantu 79

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW