Imikino Olempike: IOC yakuye urujijo ku bagore baketsweho kuba abagabo

Nyuma y’impaka zakomeje kugaragara zihamya ko hari abakinnyi b’abagabo bakinnye mu cyiciro cy’abagore mu mikino Olempike iri kubera i Paris mu Bufaransa, Komte Mpuzamahanga y’Imikino Olempike ku Isi [IOC], yakuyeho igihu ihamya ko ari abagore bafite imisemburo myinshi ya kigabo.

Izi mpaka zatangiye ubwo habaga imikino y’iteramakofi, umwe muri yo wahuje Umunya-Algérie, Imane Khelif w’imyaka 25 na Angela Carini ukomoka mu Butaliyani. Benshi bahamyaga ko Khelif ari umugabo waje gukina mu cyiciro cy’abagore kandi anarwana kigabo.

Gusa nyuma y’izi mpaka, Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike yagize icyo ivuga  ku mpaka zikomeje kurikoroza hirya no hino ku Isi ku bijyanye n’abagabo bashobora kuba bakina n’abagore mu mikino y’iteramakofi (boxing) iri kubera i Paris.

Undi washidikanyijweho, ni Umunya-Taiwan w’imyaka 28, Lin Yun-tung ukina mu cyiciro cy’abagore bafite ibiro 57 kuko nawe afite imisemburo myinshi ya kigabo kurusha iya kigore.

Impagarara zatangiye kuzamuka mu batuye Isi ubwo Khelif yahigikaga Umutaliyani, Angela Carini mu masegonda 46 gusa umukino utangiye. Ni ibipfunsi bibiri by’amazuru gusa byatumye Carini amanika amaboko yemera ko yatsinzwe.

Yaba Khalif na Yun-tung bari bangiwe kwitabira Irushanwa ry’Isi ryabereye New Delhi mu Buhinde nyuma y’aho bananiwe kubahiriza ibisabwa birimo kuba barapimwe ibizimani bya DNA bagasanga bafite chromosome za XY, nk’uko Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iteramakofi (IBA), Umar Kremlev yabitangaje icyo gihe.

Icyakora, aba bombi bemerewe kwitabira Imikino Olempike yabereye i Tokyo mu myaka itatu ishize, ndetse banemererwa kwitabira imikino Olempike iri kubera i Paris.

Nyuma y’aho ibikomerezwa nka Elon Mask, nyiri Urubuga rwa X, Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abandi benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bidakwiye ko abagabo bakina bahanganye n’abagore mu marushanwa, gusa Komite Mpuzamahanga Olempike yagiye mu ruhande rw’abakinnyi, maze yemeza ko ari abagore koko.

Iti “Umuteramakofe w’Umunya-Algérie yavutse ari umugore, yandikwa nk’umugore, abaho ubuzima bwe ari umugore, akina iteramakofe ari umugore ndetse anafite urupapuro rw’inzira (Passport) y’abagore. Nta bwo ari ikibazo cyo guhindura igitsina (Transgender).”

- Advertisement -

Bakomeje bagira bati “Habaye urujijo ko ngo hari ukuntu ari umugabo urwana n’umugore. Nta bwo ari ukuri kuko mu buryo bw’ubuhanga mu by’ubuzima (science) si umugabo urwana n’umugore. Ntekereza ko tugomba kubisobanukirwa.”

Iri tangazo ryagenewe Itangazamakuru ryakomeje rigira riti “Abakinnyi bombi [Khalif na Yun-tung] bamaze imyaka myinshi bitabira amarushanwa Mpuzamahanga y’Iteramakofe mu Cyiciro cy’Abagore, harimo Imikino Olempike ya 2020 yabereye i Tokyo, iyateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iteramakofe (IBA), Amarushanwa y’Isi ndetse n’andi marushanwa yose yemewe na IBA.”

Bakomeje bagira bati “Aba bakinnyi bombi barenganyijwe n’ibyemezo bitunguranye kandi bidahwitse bya IBA, mu gusoza Shampiyona y’Isi ya IBA mu 2023, bakuwemo [mu irushanwa] mu buryo butunguranye kandi budaciye mu nzira iboneye.”

Bibukije abantu ko amategeko ku bakinnyi bujuje ibisabwa ashyirwaho n’Amashyirahamwe Mpuzamahanga afatanyije na Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike (IOC). Inshingano z’abateguye Irushanwa kwari uguha ikaze abakinnyi babonye itike yo gukina Imikino Olempike y’i Paris yo mu 2024.

Basoje bagira bati “Ku mugaragaro twamaganye ihohoterwa [Khelif] yakorewe. Urwango, gutesha agaciro no gutukana ni ikinyuranyo cy’indangagaciro dushyigikira. ”

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama, Lin Yun-tung yakubise Sitora Turdibekova wo muri Uzbekistan, ahita agera mu mikino ya 1/4 izakinwa ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu Khalif we aza kurwana n’Umunya-Hongrie, Anna Luca Hamori, mu mukino wa 1/4 mu bafite ibiro 66 uzaba saa Kumi n’ebyiri n’iminota 20 z’umugoroba (18h20).

Khelif [wambaye ibitukura] yaketsweho kuba umugabo ukina mu bagore
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW