Imikino Olempike: USA yahize abandi, u Rwanda rutaha amaramasa

Abanyarwanda batashye imbokoboko mu Mikino Olempike yaberaga i Paris, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku isonga n’imidali 126 irimo 40 ya Zahabu.

Nyuma y’iminsi 16 ritangiye, iri rushanwa ryahuzaga amagana y’abakinnyi muri siporo 32 ryageze ku musozo.

Umunyarwandakazi Mukandanga Clémentine ni we Munyarwanda wenyine wari usigaye ahanzwe amaso kuko bagenzi be umunani bose batashye nta mudali mwiza babonye, habe no kuza mu myanya myiza.

Ku Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024 ni bwo Mukandanga yasiganwe Marathon (ibilometero 42), gusa ntiyahirwa kuko mu bakinnyi 80 bakinnye muri iri siganwa yabaye uwa 77 akoresha amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 40, mu gihe 11 batabashije gusoza.

Umuholandikazi Hassan Sifan ni we wegukanye umudali wa zahabu akoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 55 ashyiraho agahigo ko kubikora mu gihe gito.

Muri iyi Mikino Olempike ya 2024, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi umunani bo mu mikino yo koga, amagare, gusiganwa ku maguru no kurwanisha inkota (Fencing), ariko bose ntibahiriwe, bitandukanye n’ibindi bihugu byo muri Afurika bari baserukanye.

Kenya ni cyo gihugu kiyoboye ibindi bihugu 12 byo muri Afurika byabashije gutwara imidali muri iri rushanwa, aho yabashije kwegukana imidali ine ya Zahabu, ibiri y’Ifeza ndetse n’itanu y’Umuringa, yose hamwe ikaba imidali 11.

Ibindi bihugu bya Afurika byacyuye imidali ni Algérie yatwaye itatu (ibiri ya Zahabu n’umwe w’Umuringa), Afurika y’Epfo yatwaye imidali itandatu (umwe wa Zahabu, itatu y’Ifeza n’ibiri y’’Umuringa), Ethiopia yacyuye imidali ine (umwe wa Zahabu n’itatu y’Ifeza).

Misiri na Tunisie bombi batwaye imidali itatu (umwe wa Zahabu, uw’Ifeza n’uw’Umuringa).  Botswana na Uganda na bo batwaye imidali ibiri buri umwe (uwa Zahabu n’uw’Ifeza).

- Advertisement -

Maroc yo yatwaye imidali ibiri (uwa Zahabu n’uw’Ifeza), mu gihe Côte d’Ivoire, Cape Verde na Zambia buri umwe yatwaye umudali umwe w’Umuringa.

Muri rusange, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zegukanye imidali myinshi ya Zahabu (40) zinganya n’u Bushinwa, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaza imbere bitewe n’uko batwaye imidali myinshi y’Ifeza (44) mu gihe u Bushinwa bwatwaye 27.

Hateranyirijwe hamwe imidali yose ibihugu byakoreye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubundi ni zo ziri imbere n’imidali 126 mu gihe u Bushinwa bubagwa mu ntege bwo bufite imidali 91, aho Amerika ifitemo imidali y’Umuringa 42 kuri 24 y’u Bushinwa.

U Buyapani ni ubwa gatatu n’imidali 20 ya Zahabu, 12 y’Ifeza na 13 y’Umuringa, yose hamwe ikaba 45, mu gihe Australie ya kane yabonye imidali 18 ya Zahabu, 19 y’Ifeza na 16 y’Umuringa, ingana na 53 yose hamwe.

U Bufaransa bwakiriye irushanwa bwasoreje ku mwanya wa gatanu n’imidali 16 ya Zahabu, 26 y’Ifeza na 22 y’Umuringa, yose hamwe ikaba 64.

Iri rushanwa rya buri myaka ine rizongera kuba mu 2028, ubwo rizaba ribera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda ntirwahiriwe mu mikino Olempike 2024
Bamwe mu Banyarwanda bagowe n’imikino Olempike y’uyu mwaka.

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW