Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko yahagaritse imiryango Ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi igera kuri 43 n’indi ikora mu buryo butemewe.
Mu ibarurwa y’iyi Minisiteri yo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, ivuga ko yafashe iki cyemezo ishingiye kandi ku ibaruwa y’Urwego rw’Imiyoborere yo ku wa 22 Kanama 2024 ndetse no ku isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ririmo gukorwa mu gihugu hose.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye iyi miryango idafite ubuzima gatozi n’indi ikora mu buryo butemewe n’amategeko aho iri hose guhagarika ibikorwa byayo.
Imiryango yavuzwe muri iri tangazo irimo Abagorozi, Abakusi, Abanywagake ,Abarokore,Abavandimwe church, Agape Sanctually, Postolic Faith Mission International, Assemblies of Lord, Bethel Miracle Church, Christo Church , Cornestone Temple Dusenyi,Dusanimitima Church, EDAM, EEBVR,Eglise Bethania.
Future Bright Spark Church, Gorpher Church Ubuhungiro, Hope Provision Center Church, Hosian Bible Church, Independent Evangelical Lutheran Congregation Rwanda (IELC).
Ihema ry’Amahoro,International Pentecost Minisistries, Intumwa n’Abahanuzi, Ntwarane, ISoko Ibohora,Isoko Imarinyota, Vugurura n’ubugorozi i Remera, Joy of Salvation Church, Life in Jesus Christ .
Liberty Bible Church, Lutheran Mission in Africa, Philadelphia Church,Principle of Holy Spirit Church ,Promese Life Convenent Church,Redeemed Baptiste Church, Reformation Christian Church.
Salvation Church, Ismaili Religious and Cultural Organisation for Rwanda, Ubuzima Bushya muri Kirisito , UDEPR Impinduka, Umugeni wa Kristo, Umurage w’Abera Pentecote, Urwambariro /Abera mu Rwanda.
UMUSEKE.RW