Leta ya Kenya yahaye umugisha gahunda yo guhiga bukware no kwicisha uburozi amamiriyoni y’ibikona bikomoka mu Buhinde, ni nyuma yo kujujubya abaturage no kurya inyoni n’ibindi binyabuzima.
Ibi bikona bikomoka mu Buhinde no mu bindi bice bya Aziya byageze muri Afurika y’Uburasirazuba mu 1890, byaje biri hejuru y’amato yatarwaga ibicuruzwa.
Kuva mu 1947 nibwo byatangiye kuboneka cyane ku Cyambu cya Mombasa aho byakurikiye ibirundo by’imyanda n’ibindi bikorwa bya muntu byatumaga bibona ibyo kurya.
Kuba ibi bikona bitaribwa n’ikindi icyo aricyo cyose, byabihaye amahirwe menshi yo kororoka cyane no kuramba, maze si ukwangiza karahava.
Kugeza ubu ibi bikona bifatwa nk’inyoni za mbere zangiza ku Isi, byigaruriye ibice bisurwa na ba mukerarugendo ku nkengero z’inyanja.
- Advertisement -
I Mombasa byahindanyije impome n’amabati y’inzu kugera n’ubwo abantu batinya kwicara munsi y’ibiti ngo bitabannyaho bifatira akayaga.
Abaturage kandi bahora bivovota kuko bibarira amatungo arimo inkoko, imbata n’ibindi biguruka, ntibikangwa no kwinopfora ibikururanda bibonye hafi aho.
Mu guhashya ibyo bikona, mu Mijyi wa Watamu na Malindi hafashwe umwanzuro wo kubihiga nta banga, hari gukoreshwa uburozi bufite ubukana bwinshi.
Ni ibigamije ku bikoma mu nkokora kugira ngo bitagera mu murwa mukuru i Nairobi.
Jaap Gijsbertsen, umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bw’ibiguruka wo mu Buholandi, ubwo yari i Watamu, yabwiye BBC ko ibi bikona biteza akaga ibinyabuzima.
Yagize ati “Birya ubwoko bwose buhasanzwe, si inyoni gusa kuko birya n’ibikoko byonsa n’ibikururanda.”
Impirimbanyi zirengera ibidukikije zivuga ko ibyo bikona byagabanyije imibare y’inyoni nto zari zisanzwe muri ako karere nk’umununi n’izindi, bisambura ibyari byazo bishaka amagi cyangwa imiswi.
Uwitwa Eunice Katana yabwiye BBC ko ibyo bikona byangiza imirima, amatungo n’inkoko ku muvuduko wo hejuru.
Ati “Bitwara imiswi bikayirya nk’ibyasaze. Izi si inyoni zisanzwe, bikora bunyamaswa.”
Ibi bikona kandi ngo byisangije ijwi ridasanzwe mu guhana amakuru iyo hari ikibi kibibayeho cyangwa iyo bibonye umuhigo.
Victor Kimuli utuye i Mombasa yagize ati “Ibi bikona bibyuka kare cyane bikadukura mu bitotsi n’urusaku rwinshi rutaryoheye amatwi.”
Urwego rushinzwe inyamaswa muri Kenya,KWS, ruvuga ko kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru batangiye gahunda yo kugabanya ibyo bikona, ikazamara amezi.
Hakoreshwa uburyo bwo kubireshya mu gushyira inyama ziriho uburozi aho bikunda guteranira cyangwa ahari ibyo kurya.
Ubwo burozi bw’inyoni bwitwa Starlicide bwakuwe muri New Zealand, ni wo muti wonyine byabonetse ko ukora neza mu kwica ibyo bikona kandi ntugire ingaruka ku zindi nyoni n’ibindi bikoko.
Mu mwaka wa 2022, ibikona bigera ku 2.000 byishwe mu gikorwa cyakozwe na Kompanyi ya Little Kenya Gardens, ari nayo yahawe uruhushya rwo kuzana uburozi bwo kubihashya muri Kenya.
Cecilia Ruto ukuriye iyo kompanyi yagize ati ” Ubwo burozi bwica bukebuke bwose bujya mu mubiri w’icyo gikona mbere y’uko gipfa, bisobanuye ko hari impungenge nke ko hari ibindi bikoko byakwicwa n’ubwo burozi.”
Kugeza ubu muri Kenya hari ibiro bibiri by’ubwo burozi bigereranywa ko bishobora kwica ibikona hafi ibihumbi 20 muri iyo nzira yo kubigabanya, gusa hateganyijwe ko bazajya kuzana ubundi muri New Zealand.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW