Kigali: Abana bavukana bateye mugenzi wabo icyuma

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abana babiri b’abahungu basanzwe ari abavandimwe ,  uw’imyaka 12 n’uwa 16, bo mu karere ka Nyarugenge,bateye icyuma mugenzi wabo w’imyaka 15 , ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye ahagana saa sita z’amanywa zo  kuri uyu wa Kabiri  tariki ya 5 Kanama 2024, bibera mu Murenge wa Nyamirambo,Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Muhoza.

Amakuru avuga ko uru rupfu rwaturutse ku ntonganya zakuruwe na ‘Flash Disk’, aho uyu w’imyaka 16 yari yaratije mugenzi wabo.

Umwana ukekwa kuba ari inyuma y’uru rupfu, amakuru atangwa n’abaturage  avuga ko atari ubwa mbere afungiye ibyaha.

Uyu muturage yabwiye Radio/TV1 ati “ Nyiri ubwite ukekwa kuba yamwishe, yavugaga ko ari flash bapfuye ,yari amaze nk’ibyumweru bibiri.Twaje ari utwana tubiri rero tumutera icyuma, ahasiga ubuzima. Yari avuye mu kiraka aje mu kiruhuko.”

Undi nawe ati “ Twaje dusanga byarangiye,ndabaza ese uriya mwana bamuteye icyuma ko atajyaga agira amahane, bamuteye icyuma kubera iki ?”

Abaturage bavuga ko aba  bana bakekwaho ubu bugizi bwa nabi basanzwe baba ku muhanda ndetse n’umubyeyi wabo afunzwe.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko Urego rw’Ubugenzacyha, RIB, yatangiye iperereza.

Ati “Muri raporo twahawe ni uko bapfaga Flash, bararwana , bamutera icyuma mu mutima. RIB irakomeza gukurikirana.”

- Advertisement -

Emma Claudine Ntirenganya avuga ko RIB iri gukora iperereza .

Ati “RIB iri gukurikirana uko bimeze,amakuru atugeraho ni uko yabatwaye, RIB iraza gukomeza gukora akazi kayo.”
Amakuru avuga ko Flash bari baratije uwo mwana , yari yarabuze ariko umubyeyi wa nyakwigendera yemera kubaha amafaranga 2000 frw ariko bo bagasaba amafaranga 4000 frw ndetse ko yari yarimeye kuzabaha asigaye.

UMUSEKE.RW