Muhanga: Ba Gitifu bahinduriwe Imirenge

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Muhanga

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa bahunduriwe ifasi abari hafi y’Umujyi bajyanwa mu cyaro, abo mu cyaro barabasimbura.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ba Gitifu b’Imirenge10 kuri 12 igize Akarere ka Muhanga bavanywe aho bakoreraga boyoboraga boherezwa mu yindi Mirenge.

Mu bahinduriwe ifasi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald woherejwe mu Murenge wa Shyogwe, Nteziyaremye wayoboraga Umurenge wa Muhanga aramusimbura, Niyonzima Gustave wari usanzwe uyobora Umurenge wa Shyogwe ajyanwa iMushishiro.

Mu bandi bahawe amabaruwa hari Ndayisaba Aimable Gitifu wa Cyeza wagiye mu Murenge wa Nyarusange, asimburwa na mugenzi we Musabwa Aimable wari Gitifu w’Umurenge wa Kiyumba, nawe wasimbuwe na Gakwerere Eraste wayoboraga Umurenge wa Nyabinoni.

Hakaba kandi Gihana Tharcisse wari mu Murenge wa Rugendabari woherejwe mu Murenge wa Kabacuzi naho Nsanzimana Védaste wari Kabacuzi ahabwa inyandiko imujyana iNyabinoni.

Byicaza Jean Claude wari Umunyamabanga w’agateganyo w’Umurenge wa Nyarusange ajyanwa mu Murenge wa Muhanga, Mukayibanda Priscah wari mu Murenge wa Mushishiro yanjyanywe mu Murenge wa Rugendabari.

Gitifu wa Kibangu Mukamutari Valéry yahamye mu Murenge wa Kibangu, naho Nshimiyimana Jean Claude umaze imyaka hafi imyaka 5 ayobora Umurenge wa Nyamabuye aguma mu ifasi ayobora.

Mu gushaka kumenya amakuru yimbitse yaba yatumye habaho izi mpinduka mu buryo bwatunguye aba bayobozi ku rwego rw’Imirenge, twagerageje kwandikira Meya na Gitifu bayobora Akarere ntibasubiza.

Gusa bamwe muri aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe ifasi, bavuga ko hari abamaze guhindurirwa ifasi inshuro ebyeri, bakavuga ko bitakozwe mu buryo bunyuze mu mucyo.

- Advertisement -

Umwe muri aba yanditse ubutumwa bugira buti “Gitifu wa Nyamabuye ari ku ibere kandi niwe ugishwa inama y’abagomba guhindurirwa Imirenge abenshi barabizi.”

Aba bakavuga ko mugenzi wabo uyobora Umurenge wa Nyamabuye ari umutoni kuri bamwe bo muri Komite Nyobozi y’Akarere ndetse ko agira uruhare mu iyimurwa ry’abo bakorana nkuko babivuga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.