Muhanga: Babwiwe ko gusaba imbabazi no kuzitanga bibohora

Umuryango wa Gikirisitu wita ku Isanamitima(CARSA) uvuga ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahamwe n’icyaha bakarangiza ibihano byonyine bidahagije kugira ngo babane mu mahoro n’abo biciye abantu.

Ibi Umuyobozi wa CARSA, Mbonyingabo Christophe, yabivuze mu biganiro byabahuje n’abakoze Jenoside, abo bahemukiye, abarinzi b’igihango n’Urubyiruko.

Uyu muyobozi avuga ko hari intambwe ishimishije Igihugu ndetse n’uyu Muryango bakoze kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata yo mu 1994, n’ababiciye bemeye icyaha bagasaba imbabazi babashe kubana mu mahoro.

Mbonyingabo avuga ko kuri ubu hari bamwe mu bakoze icyaha cya Jenoside babihaniwe n’Inkiko Gacaca, barangiza ibihano bakagaruka muri Sosiyete Nyarwanda irimo abo biciye, bakanga kubegera ngo babasabe imbabazi.

Ati “Ntabwo abantu nk’abo ubasanga mu Karere ka Muhanga, bari no mu tundi Turere tw’Igihugu, bumvako kurangiza ibihano byonyine bahawe bihagije.”

Yavuze ko ushobora kurangiza igihano cy’imyaka 25 ukanga gusaba imbabazi, imyaka usigaje yo kubaho ukayimara usa n’aho ufunze.

Kabagema Silas wo mu Murenge wa Muhanga, wemeye icyaha agasaba imbabazi, avuga ko Jenoside ihagarikwa yigiriye inama yo kujya ahama mu rugo, kuko yumvaga kujya mu bandi bimuteye isoni.

Ati “Igihano cy’imyaka 10 naragikoze ariko nsohotse negera abo nahemukiye mbasaba imbabazi barazimpa ubu tubanye neza.”

Kabagema avuga ko  hari n’Inka y’Ubumwe  Umuryango CARSA wabahaye basangiye n’Umuryango yiciye.

- Advertisement -

Ati “Tugomba gusiga umurage mwiza wo kubwira Urubyiruko ko icyaha cya Jenoside ari ndengakamere kandi ko kidasaza bagakura birinda ingengabitekerezo yacyo.”

Umukozi w’Akarere ushinzwe Itorero n’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa nawe yagize ati “Ibiganiro nk’ibi bitanga umusaruro ushimishije kuko Ubumwe bw’abanyarwanda arizo mbaraga zabo.”

Mu Karere ka Muhanga na Kamonyi, uyu muryango CARSA ukoreramo umaze guha Inka zirenga 500 abarokotse n’ababahemukiye .

Kabagema Silas avuga ko gusaba imbabazi uwo yahemukiye aribyo byatumye abohoka
Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Itorero n’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa Gashugi Innocent avuga ko ibiganiro nk’ibi bitanga icyizere mu Rubyiruko
Urubyiruko rwakurikiranye ibiganiro bavuga ko hari ubuhamya bumvana abakuze bubafasha kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w’Umuryango wa Gikirisitu wita ku Isanamitima Mbonyingabo Christophe avuga ko hari bamwe bakoze Jenoside batari basaba imbabazi abo bahemukiye

MUHIZI  ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga