Nyamagabe: Gahunda ya ‘Mbikore nanjye biroroshye’ izatuma ntawurembera mu rugo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Gahunda ya Mbikore nanjye biroroshye yahereye mu Murenge wa Musebeya igiye gukwira Akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko gahunda ya Mbikore nanjye biroroshye bamaze kuyigeza mu Midugudu 184.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe,Niyomwungeri Hildebrand,yabwiye UMUSEKE, ko  iyi gahunda yo kubumbira abaturage mu matsinda izakora nka Mbikore, nanjye biroroshye,Umurenge wa Musebeya watangije ikaba imaze kuzamura umubare w’abatanga umusanzu wa Mutuweli mu buryo bworoshye.

Niyomwungeri  avuga ko iyi gahunda itazakomeza kwitwa gutyo kubera ko uyu ari umwihariko w’abatuye Umurenge wa Musebeya,  gusa akavuga ko bikora kimwe.

Ati “Buri muturage atanga amafaranga 100 mu Cyumweru, umwaka wa Mutuweli ugera amaze kugwiza umusanzu wose wa Mutuweli asabwa ku mwaka.”

Niyomwungeri avuga ko ubu igerageza baritangirije mu Midugudu 184 bivuze ko muri buri Kagari bafashemo Imidugudu ibiri.

Ati “Mu minsi mikeya turayigeza mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe kuko twasanze ari nta makemwa.”

Mbarubukeye Ferdinand ,umwe mu batuye mu Murenge wa Musebeya avuga ko mu myaka hafi itatu gahunda bamaze batangije gahunda  ya Mbikore nanjye biroroshye, yatumye abaturage bagorwaga no kubonera ibihumbi bitatu bya mutuweli icyarimwe biborohera.

Ati “Mbere iyi gahunda itarajyaho, twaterwaga ipfunwe no kumva ko Umurenge wacu uje ku mwanya w’inyuma  buri gihe ku bishyuye mutuweli.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Jean Pierre avuga ko mbere y’umwaka wa 2022 bazaga ku mwanya wa 17 bakaba aba nyuma ku rwego rw’Akarere.

- Advertisement -

Ati “Umwaka ushize  twaje mu myanya ine ya mbere, ubu turi ku mwanya wa 10 kandi turizera ko Umwaka uzarangira turi imbere.”

Nkurikiyimana avuga ko hari ubwo abaturage batanga iyo misanzu bakarenza intego bihaye asagutse bakayasubiza  abaturage bayatanze.

Umurenge wa Mbazi muri aka Karere niwo uri imbere ku bamaze gutanga mutuweli y’uyu mwaka wa 2023-2024.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Nyamagabe