Nyanza: Ubukwe bikekwa ko ari ubw’abagorozi bwahagaritswe bitunguranye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ubukwe bukekwa ko ari ubw'abagorozi bwahagaritswe bitunguranye.j

Ibirori byahagaritswe igitaraganya bikekwa ko ababikoraga ari abo mu itorero ryahagaritswe ry’Abagorozi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2024 nibwo abantu bikekwa ko basengera mu itorero ry’Abagorozi rimwe mu yahagaritswe mu Rwanda bateranye bagakora ubukwe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko byabereye mu Mudugudu wa Nyabubare mu kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ku muharuro wo kwa Sibomana Emmanuel mu gashyamba gahari harimo kubera imihango y’ishyingira biri gukorwa n’abagorozi.

Inzego z’ubuyobozi zahageze zisanga abantu benshi mu gisharagati, cyari cyubatswe hari umukwe n’umugeni wambaye ivara.

Muri icyo, hari umwigisha bivugwa ko ari Pasitori w’abagorozi.

Inzego z’umutekano ni z’ubuyobozi bafatanyije bigishije abo bantu bagirwa inama maze ibirori bihita bihagarikwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko abo bantu bari baje gusurana nk’imiryango.

Yagize ati”Abo bantu bari baje gusurana nk’imiryango ntabwo ari ubukwe bakoraga ariko bimeze birahanirwa.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW