Nyanza: Umugore akurikiranyweho kwihekura

Mu karere ka Nyanza hari umugore wari usanganywe  abandi bana akurikiranweho gukuramo inda, akajugunya umwana.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Kimirama mu Mudugudu wa Kimirima.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore witwa Bampire Deborah w’imyaka 34 yagerageje kwihekura akoresheje imiti agakuramo inda bikekwa ko yari ifite amezi 8 , arangije ajugunya umwana mu mwobo uri  mu ishyamba.

Ibi  byamenyekanye ubwo umugabo bari barashakanye mu buryo butemewe n’amategeko ariko muri iyi minsi batari bakibana, yamubazaga amakuru y’inda yari atwite  niko kumubwira ko umwana yamubyaye akamuta.

Bikekwa ko byabaye kuwa  26 Kanama 2024 ahagana Saa kumi n’imwe za mu gitondo ariko amakuru agatinda gutangwa kuko  nyiri gukekwaho icyaha yari yicecekeye.

Ku bw’amahirwe umwana yakuwemo agihumeka akaba yajyanwe kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Umugore yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -