Perezida Kagame yagaye Umujyi wa Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Perezida Paul Kagame yagaye Umujyi wa Kigali utarakemuye hakiri kare ikibazo cya moteri icanira amatara yo muri Kigali Péle Stadium bikaba byaratumye imikino ya nijoro itemererwa kuhakinirwa.

Ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024, ni bwo Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwasohoye itangazo rivuga ko nyuma yo kubiganiraho n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ndetse n’Umujyi wa Kigali basanze Kigali Péle Stadium ifite ikibazo cy’urumuri rudahagije, bityo ko guhera ku Munsi wa Kabiri wa Shampiyona nta mukino uzongera gukinwa ninjoro kugeza icyo kibazo kimaze gukemurwa.

Nyuma ya ho, Umujyi wa Kigali na wo ubinyujije ku rukuta rwawo rwa X, wemeye ko iki kibazo gihari.

Banditse bati “Umujyi wa Kigali uri gushakira iki kibazo [cy’urumuri rudahagije muri Stade] igisubizo kirambye. Kuri ubu, moteri dufite muri Kigali Péle Stadium nta bushobozi ifite bwo gutuma haboneka urumuri ruhagije rwacanira imikino ya nijoro.”

Bakomeje bagira bati “Icyakora, mu gihe amakipe agiye kuhakinira afite ubushobozi bwo kuzana moteri y’inyongera, bemerewe gukina nijoro.”

Basoje bavuga ko mu gihe cya vuba iki kibazo kiraba kimaze kuvugutirwa umuti. Bati “Mu gukemura iki kibazo burundu, moteri ifite ubushobozi bukenewe yamaze gutumizwa. Byitezwe ko izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.”

Umukuru w’Igihugu  yasubije kuri ubu butumwa bw’Umujyi wa Kigali, agaragaza ko batagakwiye kuba barabirangaranye bene aka kageni.

Perezida Paul Kagame yanditse ati “Ku ikubitiro, ibi ntibyakabaye byarabayeho.”

Ku wa 15 Werurwe 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, batashye iyi Stade nyuma yo kumara iminsi ivugururwa.

- Advertisement -

Guhera uwo munsi kandi, ni na bwo iyi Stade yahoze yitwa Stade Regional de Kigali yahinduriwe izina, ikitirirwa umunyabigwi w’Umunye-Brézil, Edson Arantes do Nacimento wamenyekanye nka Pelé mu guconga Ruhago.

Mu mwaka w’imikino ushize ni bwo iyi Stade yagize ibibazo by’amatara, ndetse byanatumye FERWAFA yimura umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, Rayon Sports yagombaga kwakiramo APR FC saa Kumi n’Ebyiri z’umugoro, ushyirwa saa Cyenda.

N’ubwo bimeze bityo ariko, iyi Stade iheruka kwakira umukino saa Kumi n’Ebyiri, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Azam FC igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi w’Igikundiro wabaye ku wa 3 Kanama.

Perezida Paul Kagame yanenze Umujyi wa Kigali wagize uburangare kuri moteri ya Kigali Péle Stadium
Imikino ya nijoro kuri Kigali Péle Stadium, yimuwe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW