Perezida  wa Afurika Y’Epfo  na João Lourenço baganiriye ku bibera muri Congo

Perezida  Cyril Ramaphosa yaganiriye na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida  Cyril Ramaphosa yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ronald Lamola ndetse na Minisitiri w’Umutekano Angie Motshekga.

Ni uruzinduko rw’akazi yasoje kuri uyu wa kane tariki ya 8 Kanama 2024, nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi.

Ikinyamakuru SABS  NEWS cyo muri Afurika y’EPfo, kivuga ko abayobozi bombi baganiriye ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bihuriye mu muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, aho uyu muryango wohereje ingabo muri Congo.

Perezida wa Angola asanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi biganiro bibaye nyuma yaho  kuri uyu wa Kane  tariki ya 8 Kanama 2024 nabwo muri Angola  intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zigizwe n’impuguke mu by’ubutasi, zasozaga nazo ibiganiro.

Impuguke mu butasi kuri buri ruhande zigomba kuba zatanze imyanzuro yazo tariki 15 Kanama 2024 ikazigwaho mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri izaba muri uku kwezi.

Congo yakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga no gufasha umutwe wa M23. Yaba u Rwanda n’uyu mutwe ntibahwemye kubyamaganira kure.

- Advertisement -

Ni ibintu byatumye ibihugu byombi bicana umubano ndetse n’amasezerano congo yari yaragiranye n’u Rwanda irayasesa.

UMUSEKE.RW.