U Rwanda rugeze kure imyiteguro y’inama Nyafurika ku kwihaza mu biribwa 

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi

U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira Inama ya mbere nini ku mugabane wa Afurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024.

 

Iyi nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika isanzwe iba buri mwaka ariko by’umwihariko ikabera mu Rwanda inshuro imwe mu myaka ibiri.

 

Iy’uyu mwaka, izitabirwa n’abarenga 3.000 bo mu bihugu birenga 70, barimo abayobozi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

 

Ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw’iterambere ry’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere.”

 

Biteganyijwe ko hazagaragazwa udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa n’ibyo abantu bakwigira ku bandi.

- Advertisement -

 

Muri iyi nama hazerekanwa kandi imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n’abagore babigizemo uruhare.

Jean Paul Ndagijimana, Uhagarariye Ihuriro nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’ubuhinzi, AGRA, mu Rwanda avuga ko bazigira hamwe uburyo bwo guhanga udushya, umuvuduko mu bikorwa by’ubuhinzi no guhaza amasoko ya Afurika n’ahandi.
Avuga ko bazarebera hamwe ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ku mugabane wa Afurika n’ingamba zafatwa mu guhangana n’ingaruka bigira ku batuye umugabane.
Ati ” Ngira ngo mwarabibonye mu Rwanda turi mu ba mbere bazi akamaro ko gutera igiti n’icyo bikora mu gukurura imvura no kurengera ibidukikije.”
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, ivuga ko nk’uko bisanzwe, u Rwanda rwiteguye kwakira abazitabira iyi nama ku buryo bazataha basobanukiwe ingamba rwafashe mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko imyiteguro iri kugenda neza, kandi ko u Rwanda rumaze kubaka ubunararibonye mu kwakira iyi nama.
Ati ” Ubu rero iragarutse nyuma y’uko ihabereye mu myaka ibiri ishize, kuri uyu mwaka tuyitezeho byinshi cyane.”
Avuga ko iyi nama izigirwamo ibikenewe kugira ngo intego z’iterambere rirambye (SDGs) zigerweho bitarenze muri 2030.
Kamana yongeraho ko abahinzi bo mu Rwanda bazahura n’abo mu mahanga cyane cyane urubyiruko rufite ibishya rwahanze bijyanye no guteza imbere ubuhinzi.
Ati “Urwo rubyiruko rushobora guhura n’abashoramari batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’abaturutse mu gihugu cyacu.”
Kamana avuga ko abashakashatsi b’u Rwanda bazerekana ibirimo imbuto zihangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi byagezweho mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.
Amath Pathe Sené, umuyobozi mukuru wa Africa Food systems Forum, avuga ko muri iyi nama bazashishikariza abakiri bato kuyoboka ubuhinzi, kuko atari umwuga w’abakuze gusa.
Yashimangiye ko abayobozi ba Afurika bakwiye gushyira imbaraga mu kongerera ubuhinzi imbaraga kugira ngo abaturage bace ukubiri n’inzara no guhanga amaso imfashanyo zituruka hanze ya Afurika.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu bazitabira iyi nama ya Africa Food Systems Forum.
Jean Paul Ndagijimana, Uhagarariye Ihuriro nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’ubuhinzi, AGRA.
Amath Pathe Sené, umuyobozi mukuru wa Africa Food systems Forum
Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW