Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye birakekwa ko yiyahuye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha baje gukorana ibiganiro n'abaturanyi ba Nkundineza Charles

Ruhango: Nkundineza Charles wari mu kigero cy’Imyaka 24 y’amavuko yasanzwe mu mugozi yapfuye bigakekwa ko yiyahuye.

Nkundineza Charles wari utuye mu Kagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango.

Abahaye UMUSEKE amakuru babonye uko byagenze bavuga ko Nkundineza Charles bamusanze mu ishyamba riherereye muri ako Kagari amanitse mu mugozi ariko amaguru arimo gukora hasi ku butaka.

Aba bagakeka ko yishwe bakahamuzana, bashingiye ku miterere y’uko basanze ameze.

Bakavuga ko Nkundineza yakundaga gukina umukino w’amahirwe buri gihe, ko uyu munsi yagize ibyago agatsindwa bagenzi be bakayamurya ibi aribyo byaba byatumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Béatha avuga ko barimo gukeka ko yiyahuye, gusa ko  inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ku cyaba cyishe uyu mugabo.

Ati: “Birakekwa ko yiyahuye ariko dutegereje ibiva mu iperereza.”

Nkundineza Charles mu buzima busanzwe yakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare, akaba asize umugore.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro by’Akarere bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma. Nyakwigendera yakomokaga mu Murenge wa Bweramana ho muri aka Karere.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.