Umusirikare wa FARDC yarashe amasasu 17 umuyobozi we

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umusirikare wa FARDC (Photo Internet)

Goma: Umusirikare wo mu ngabo za Congo yarashe mugenzi we umukuriye amuziza kunyereza umushahara we.

Amazina y’uwarashe ni Banza Ilunga wishe Capitaine Albert Bosina wari ukuriye imari mu mutwe wa gisirikare wa 33 w’abarwanira mu mazi.

Uyu musirikare ngo ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe ubwo yajyaga kubaza ibijyanye n’umushahara we umaze amezi 16 ntacyo ahabwa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama, 2024 ahagana saa 15h25′ i Goma mu burasirazuba bwa Congo.

Byabereye mu ikambi ya gisirikare ahitwa Karisimbi, uyu musirikare ahita ajya kwirega atabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko uriya musirikare yarashe mugenzi we amasasu 17.

Umujyi wa Goma umaze iminsi urangwamo umutekano muke uterwa na bamwe mu basirikare, abapolisi na Wazalendo biba bakoresheje intwaro.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW