Umutoza w’Amavubi yateye utwatsi ibyo kongera abanyamahanga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler yavuze ko kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ari ubucucu, ahubwo ko we yifuza ko bava kuri batandatu basanzweho bakaba batatu.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa Kane, tariki 29 Kanama 2024, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro, aho Amavubi ari gukorera imyitozo yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Umutoza Torsten yavuze ko mu byumweru bike bishize, ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye iwabo mu Budage ari bwo yamenye amakuru ko Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) rwasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kongera umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina Shampiyona ukagera kuri 12.

Uyu mutoza ukomoka mu Budage yavuze ko atigeze yishimira na busa iki gitekerezo. Ati “Bwa mbere nabanje kugira ngo ni urwenya. Ndamutse ngize uwo mbibwira iwacu [mu Budage] yavuga ko ndi kumubeshya. Inshingano z’uyoboye umupira w’amaguru muri iki Gihugu [cy’u Rwanda] cyangwa se ahandi aho ari ho hose, ni uguteza imbere umupira, si ukuwusenya.”

Yasobanuye ko bidashoboka ko mu Rwanda haza gukina abanyamahanga bakomeye kuko ari Shampiyona iciriritse. Yavuze ko abakinnyi ba mbere beza muri Afurika bajya i Burayi, aba kabiri beza bakajya muri Aziya, aba gatatu beza bakajya mu makipe na Shampiyona zikomeye muri Afurika, ari byo bituma mu Rwanda haza abadashoboye.

Uyu mutoza asanga abakinnyi baza mu Rwanda nta cyo barusha Abenegihugu, ahubwo ko kongera umubare w’abanyamahanga bituma abayobozi b’amakipe bahora bashyira igitutu ku batoza mu gihe nta musaruro babonye, ndetse bigatuma buri uko batsinzwe bajya ku isoko ry’abakinnyi baturuka hanze kandi bakabatangaho amafaranga menshi.

Trosten yakomeje avuga uko we abyumva, ndetse avuga ko mu mboni ze abona kubongera byaba ari ubugoryi.

Ati “Sinzi umuntu wazanye iki gitekerezo [cyo kongera umubare w’abanyamahanga]. Ahubwo njye guhera mu mwaka ushize nasabaga FERWAFA kugabanya umubare w’abemerewe gukina, bakava kuri batanu [bari bemewe icyo gihe] bakaba batatu, kubera ko byatuma [abayobozi b’amakipe] bajya bagura abakinnyi ba nyabo batatu, abo abakinnyi banyu [b’Abanyarwanda] bagira icyo babigiraho.”

Yongeyeho ko yageze ku bibuga by’imyitozo byinshi amakipe yo mu Rwanda yitorezaho akabona ari ibyo kuvuna abakinnyi gusa, ndetse ko umukinnyi utekereza neza atakwemera kuhakinira. Trosten asanga kongera umubare w’abanyamahanga ari ukutareba kure, ahubwo ko bakabaye banashyira imbaraga mu kuzamura abato benshi bakina umupira.

- Advertisement -

Ku bwe, icyica umupira w’amaguru mu Rwanda ni abawuyobora kuko ngo batita ku bato. Ibi yabiherekeresheje urugero rw’aho abashinzwe ibibuga bikikije Kigali Péle Stadium banga kubiha abana ngo babikiniremo, ahubwo bakabyihera ‘aba-veterans’ n’abasheshe akanguhe baba bikinira bya gisaza.

Mu gihe umubare w’abanyamahanga wakwiyongera, uyu mutoza w‘Amavubi yavuze ko byazagera ubwo nta mpamvu yo kuguma mu Rwanda areba imikino ya Shampiyona kuko nta mukinnyi yajya ahakenera, bityo ko yajya yigumira iwabo akaza mu Rwanda gusa mu gihe hari imikino aje gutoza.

Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, Rwanda Premier League itegura shampiyona y’u Rwanda, yari yahaye abanyamuryango imbanziriza mushinga y’amabwiriza amakipe azubahiriza muri shampiyona y’uyu mwaka, aho harimo ko abanyamahanga bemerewe kugaragara ku rutonde rw’abifashishwa ku mukino ari 12, mu gihe umunani ari bo bemerewe kubanza mu kibuga.

Ayo mabwiriza yari amaze kwemezwa n’amakipe yahise ashyikirizwa FERWAFA ngo iyemeze, ariko birangira iyateye utwatsi, ibamenyesha ko “Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yemerewe gukinisha abakinnyi batarenze batandatu  ku mukino, uhereye mu mwaka w’imikino wa 2024/25.”

Umudage utoza Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ntiyumva impamvu yo kongera umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW