Umwana wabaga mu rugo rw’umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma YARISHWE  

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
GANZA Layan ibimenyetso bya gihanga bigaragaza ko yishwe aho kwiyahura

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yemeje umwana witwa Ganza Layan wabaga mu rugo rw’umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma muri Gisagara yishwe.

Mu kiganiro Dr Murangira yahaye Umunyamakuru w’Umuryango.rw yemeje ko ibimenyetso bya gihanga bigaragaza ko umwana yishwe.

Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko  raporo yavuye muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute RFI) igaragaza ko  Ganza Layan w’imyaka 8 yapfuye yishwe.

Tariki 26 Kanama, 2024 nibwo nyakwigendera Ganza yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye taliki 18/08/2024 aguye mu rugo Nyina yashatsemo mu Murenge wa Kigali ahazwi nka Norvege, aho yabazanye kuba nyuma yo guhagarika kubana na Se ubyara  Ganza na Mukuru we uri mu kigero cy’imyaka 12.

Icyo gihe, umugabo wa nyina, Dr. Pascal Ngiruwonsanga wari Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma muri Gisagara yahise atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa RIB avuga ko Dosiye ya Dr. Ngiruwonsanga Pascal w’imyaka 38 yoherejwe mu Bushinjacyaha  tariki 23 Kanama 2024, akekwaho  kugira uruhare mu rupfu rwa Ganza.

Umuyobozi w’ibitaro arakekwaho kwica umwana w’imyaka 8

- Advertisement -

UMUSEKE.RW