Abakiniraga AS Kigali bashobora kuyijyana mu nkiko

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bamwe mu bakinnyi bakiniraga ikipe ya AS Kigali, bashobora kuyirega kubera kutuzuza ibyari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.

Mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ikipe ya AS Kigali yagize ibibazo by’amikoro byanatumye isoza shampiyona ifitiye abakozi ibirarane by’imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino imwe n’imwe ikipe yatsinze.

Mbere yo gutangira akazi muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, abakinnyi ndetse n’abandi bakozi ikipe ifite ubu, babanje guhabwa amafaranga make yo kubafasha kugaruka mu kazi byibura bamwenyura baticira isazi mu maso.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko babanje buri mukinnyi yabanje guhabwa ibihumbi 200 Frw ariko nyuma yo gutangira akazi bagahabwa umushahara w’ukwezi kumwe mu birarane bari baberewemo. Bivuze ko ikipe ikibafitiye ibirarane by’imishahara y’umwaka ushize w’imikino.

Gusa aba bagize icyo bahabwa, abandi batakomezanyije na AS Kigali, bo bivugwa ko bamwe ntacyo bahawe. Abataragize icyo bahabwa UMUSEKE wamenye, harimo Ishimwe Fiston, Itangishaka Blaise, Bishira Latif, Nyarugabo Moïse, Ndayishimiye Antoine Dominique na Rugirayabo Hassan.

Aba batahawe ibyo abandi bahawe kandi nyamara na bo bari mu kazi mu mwaka ushize, bashobora kuyijyana mu nkiko mu gihe baba badahawe ibikubiye mu masezerano bari bafitanye n’ikipe.

Amakuru avuga ko abanyamahanga bakiniraga iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, bo babwiwe uko bazishyurwa, cyane ko iyi kipe yatinye kuba bayirega muri FIFA ikaba yafatirwa ibihano bikakaye birimo no kuba yahagarikwa kugura abakinnyi nk’uko byagenze mu minsi ishize ubwo yatandukanaga mu buryo bunyurayije n’amategeko na Abubakar Sall ukomoka mu Cameroun.

Bivugwa ko aba bakinnyi bishyize hamwe maze bakandikira ubuyobozi bwa AS Kigali, babwibutsa kubaha ibyo bubagomba, bitaba ibyo bakaba bahita bagana inzira z’amategeko.

Iyi kipe imaze gukina imikino ibiri ya shampiyona. Yatsinzwe umwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, itsinda undi wa Musanze FC igitego 1-0. Bivuze ko ifite amanota atatu kuri atandatu.

- Advertisement -
Bamwe muri aba bakinnyi, bashobora kujyana AS Kigali mu nkiko
Ndayishimiye Antoine Dominique ari mu bashobora kujyana AS Kigali mu nkiko
Itangishaka Blaise ari mu bashobora kurega AS Kigali
Bishira Latif ari mu bashobora kurega AS Kigali

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *