Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko kugeza ubu abantu batandatu ari bo bimaze kwemezwa ko bahitanwe n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg nyuma y’iminsi mike igaragaye mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, yatangaje ko abantu 26 mu gihugu bose bamaze kwandura iyi ndwara, harimo n’abo batandatu bitabye Imana.
Dr Nsanzimana yavuze ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga cyane cyane ahavurirwa indembe.
Yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima, inzego za Leta zindi n’abafatanayabikorwa bari gukorana mu gushakisha abahuye n’abo barwayi ndetse n’abitabye Imana.
Ati “Ni indwara igira ubukana bwinshi ku buryo uwahuye nayo agira ibyago byo kuba yamuhitana. Cyakora, turi gukora ku buryo hapimwa kare abagaragayeho ubu burwayi bagakurikiranwa, kugira ngo twirinde ko hagira abaremba cyangwa abandi bahitanwa nayo.”
Yakomeje agira ati “Uwahuye n’urwaye iyi ndwara wese tumushakira aho akurikiranirwa, hakaba abaganga bagomba kureba niba atagaragaza ibimenyetso, bityo agahabwa ubuvuzi bukwiriye.”
Dr Nsanzimana yavuze ko abitabye Imana baherekezwa mu cyubahiro hirindwa ko hatagira abahandurira.
Yasabye Abanyarwanda kudakuka imitima, bubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zirimo.
Ati “Tuboneyeho uyu mwanya ngo twihanganishe imiryango y’abahitanwe n’iki cyorezo kandi tubizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.”
- Advertisement -
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ubufatanye bw’Abanyarwanda aribwo bwatumye hatsindwa ibyorezo byabanje, kandi ko n’iki cyorezo hari icyizere cyo kugitsinda.
Iyi ndwara yandura iyo habayeho uguhura kw’amatembabuzi y’abantu babiri, barimo ufite virus ya Marburg.
Nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara biraboneka, icyakora iyo umuntu ageze kwa muganga atarararemba, yitabwaho, akabasha kurokoka.
Kugeza ubu kuyirinda hakoreshwa uburyo bumwe n’ubwifashishwa mu kwirinda Ebola.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW