Abitwikira indonke kuri ‘Youtube’ bagasebanya babwiwe ko hari amategeko abiryoza

Abitwikira imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube bagasebanya, cyangwa bakahakorera ibindi byaha bashaka indonke, babwiwe ko hari uburyozwe ku bakoze bene ibyo byaha bityo bakwiye kwitwararika.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, mu biganiro byateguwe n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD: Great Lakes Initiative for Human Rights and Development),bihuza  abanyamakuru batandukanye barimo n’abasanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahugurwa uko bakwiye kwirinda no gukumira uko bagwa muri ibyo byaha.

Mu Rwanda hamaze iminsi hari inkubiri yo guterana amagambo no gusebanya ku mbuga nkoranyambaga kwa bamwe bakoresha ‘Youtube’ ndetse ugasanga bamwe bisanze mu byaha.

Oswald Mutuyeyezu, Oswakim, ni umwe mu banyamakuru ubimazemo gihe ndetse uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka X yahoze ari Twitter.

Aganira na UMUSEKE , yavuze ko leta yagakwiye gukurikirana hakiri kare  amagambo agize ibyaha atangarizwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube amazi atareranga inkombi.

Ati “Niba imbuga nkoranyambaga abantu bari kuzikoreraho ibyaha abo bantu bari kubikora ariko ubibabaza ntabwo ari kubibabaza.Sosiyete rero iri kugenda yorama gahoro gahoro.Imbuga Nkoranyambaga n’abazikoresha bari kugenda barusha imbaraga leta n’inzego zayo kandi byatangiye tugira ngo ni ibintu byoroshye, n’imyidagaduro, n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko mu minsi iri imbere leta izavuga iti twararangaye.”

Uyu munyamakuru asanga leta yagakwiye kwigisha abakoresha imbuga nkoranyambaga uko bakwiye kuzikoresha.

Yongeraho ko abasebanya bagamije kuronkamo indonke ko ibyo leta idashobora kubyihanganira.

Ati “Ntabwo leta ishobora kwihanganira ibyica urubyiruko ,ibyica abana ngo ni uko hari abo byinjiriza, amafaranga ashobora kuzakoresha irogora sosiyete ashobora kuzaba menshi kurusha utu duke bavanamo.”

- Advertisement -

Oswakim asanga hageze igihe ngo hageho Minisiteri ireberera itangazamakuru kugira ngo ibibazo biri kugaragara bikemuke.

Hakizimana Elias, umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru ‘The Inspire’ asanga nawe hakirimo ikibazo cy’ubunyamwuga bucye ku bakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga bityo hakwiye amahugurwa abagenewe.

Ati “ Zino nkuru ziri gukorwa n’abanyamakuru batari abanyamwuga, zirimo gukorwa na ‘Youtubers’. Aha harimo n’abatarize itangazamakuru ngo bashobore kuba bumva amahame agenga umwuga w’itangazamakuru. Benshi ntibagize amahirwe yo guca mu ishuri ry’itangazamakuru . N’abanyamwuga barimo kwitwikira indonke nabo bakabikora nkana ntabwo ari byiza.”

Uyu asanga Urwego rureberera itangazamakuru,RMC (Rwanda Media Commission) rukwiye gushyiraho amahugurwa kugira ngo n’abatarabashije kumenya imikorere y’itangazamakuru babigireho amakuru.

Uyu yongeraho mu gihe hakorwa ibiganiro kuri Youtube, umuyobozi cyangwa umutumirwa akwiye kuzirikana ko abwira imbaga y’abantu benshi bityo abashe kwitwararika.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD), John Scarius, asanga uko abantu bitwara mu buzima busanzwe bubahiriza amategeko ari nako bakwiye kubigenza mu isi y’imbuga nkoranyambaga.

Ati “ Turabireba natwe, hari inkubiri  imaze iminsi kandi wabyitegereza ugasanga  hakwiye gushyirwaho n’andi mahugurwa menshi. Leta hari byinshi ikora ariko ndizera ko leta igifite akazi kenshi ko gukora . Imbuga nkoranyambaga ni ubuzima busanzwe abantu babayeho ,iyo ugiye mu isi y’imbuga nkoranyambaga naho usanga ibyaha ushobora gukorera mu buzima busanzwe naho ushobora kuhakorera aho handi.

Uko abantu bakwiye kugendera ku mategeko mu Isi isanzwe ari nako bakwiye kuyubahiriza mu isi y’imbuga nkoranyambaga.”

Yongeraho ko nka GLID gutekereza gushyiraho amahugurwa ku banyamakuru basanzwe abakoresha imbuga nkoranyambaga ari ukugira ngo bamenye amategeko azigenga no gufasha sosiyete muri rusange.

GLID yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru ku bibera ku mbuga nkoranyambaga
Abanyamakuru basabwe kurizikana amategeko agenga ubwisanzure bwo gutanga ibikerezo

UMUSEKE.RW